Umunyezamu Kwizera Olivier yongerewe mu bakinnyi b’ikipe y’u Rwanda ‘Amavubi’ izakina imikino ya FIFA series 2026, izabera mu Rwanda guhera kuwa 26-30 werurwe 2026.
Ku wa mbere nibwo ikipe y’Igihugu Amavubi izatangira umwiherero, umuzamu Kwizera Olivier akazaba ari muri iyikipe”President wa FERWAFA Shema Fabrice, mu kiganiro RTV kickoff kuri Rwanda tv yahamije aya makuru.
kuwa 16 werurwe nibwo ikipe y’igihungu amavubi yatangaje abakinnyi izaba iri kwifashisha muri aya marushanwa gusa impaka zari zose ubwo babonaga uyu muzamu Kwizera Oivier atari mu bahamagawe.
Umuzamu wa Rayonsport yongewe mu bahamagawe asimbuye Ntwari Fiacre usanzwe ari we muzamu wa mbere w’ikipe y’igihugu, akaba asanzwe akinira Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo, wagize ikibazo cy’uburwayi.
Ikipe y’igihugu Amavubi yitezweho impinduka nyinshi mu mikinire yayo cyane cyane ikazabigaragaza muri iyi mikino, kuko ntagihe gishize ahawe umutoza mushya Stephan Constantine kongera kuyitoza, nyuma yuko ari we mutoza wenyine wigeze kuyigeza ku mwanya wa 64.
