Mu ijoro ryo kuwa 20 rishyira kuwa 21 werurwe 2026 imvura nyinshi yaguye mu Karere ka Huye yasenye ikiraro cyo mu kirere gihuza Akagari ka Gasumba ko mu Murenge wa Maraba n’Akagari ka Karambi mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye, cyari cyarubakishijwe ingengo y’imari ya miliyoni 59 Frw.
Iki kiraro cyasenyutse cyari cyubatse hejuru y’umugezi wa Mwogo, gihuza umurenge wa Maraba na Kigoma, hafi ya santere ya Karambi.
Abakoreshaga iki kiraro bavuze ko cyubatswe kubera ibiza byatumaga abo hakurya no hakuno batabasha kugenderana, ndetse n’abashatse kubigeragezaga huzuye, bagatwarwa n’amazi.
Nyiraminani Concessa, utuye mu Kagari ka Gasumba hafi y’umugezi wa Mwogo, yavuze ko iyi mvura yatwaye ikiraro, yanabatwariye imyaka yari ihinze mu gishanga cya Mwogo.
Ati “Mwogo yuzuye iragisenya ku buryo nta muntu wabona uko yambuka ngo ajye mu isoko ku Karambi muri Kigoma. Imyaka twahinze nayo yose yarengewe n’amazi ku buryo nta musaruro duteze, ni ugukurayo amaho.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwatangaje ko bwababajwe n’ibi biza, buboneraho kwihanganisha abaturage bakoreshaga iki kiraro.
Akarere ka Huye kabinyujije ku rukuta rwabo rwa X, kavuga ko “Abasanzwe bakoresha ikiraro cyo mu kirere cyasenywe n’ibiza ku mugezi wa Mwogo, ubu bashobora gukoresha umuhanda uca mu Murenge wa Maraba unyuze mu Kagari ka Kanyinya, bagakomeze i Kabuye berekeza ku biro by’Umurenge wa Maraba, bakerekeza ku muhanda wa kaburimbo.’’
Nubwo hatatangajwe ingano y’ibyangiritse, ariko iyi mvura yasize yangije imyaka y’ibyari bihinze mu gishanga cya Mwogo, abahahinga bakaba basigaye mu gihombo.
Iki kiraro cyatashywe muri Kamena 2019, cyareshyaga na metero 50, aho cyatwaye miliyoni 59 Frw, cyubakishwa ibyuma n’imigozi ikomeye ku buryo na moto zashoboraga kukinyuraho.
