Kiliziya yongeye kwemeza ibyo guhabwa insimburangingo z’inyamaswa

author
1 minute, 9 seconds Read

Vatican yavuze ko ntacyo bitwaye kuba abakirisitu Gatolika bashobora guhabwa insimburangingo zikomotse ku nyamaswa mu rwego rwo kuvura indwara zitandukanye, mu gihe ubu buryo bukurikiza amahame y’imyitwarire n’amabwiriza ya Kiliziya.

Ibi byatangajwe ku wa 24 Werurwe 2026, bishingiye ku iterambere rikomeje kugaragara mu buvuzi bukoresha ingingo z’inyamaswa nk’ingurube cyangwa inka zahinduriwe imiterere karemano y’uturemangingo twazo.

Mu nyandiko ya paji 88 igaragaza amabwiriza agenga ubu buvuzi, Vatican yongeye gushimangira inyigisho yayo isanzwe ivuga ko nta kibazo ibona mu ikoreshwa ry’inyamaswa mu guha abantu insimburangingo, igihe cyose bikorwa mu buryo bwubahiriza ubuzima bw’inyamaswa kandi ntizikorweho nabi.

Iyi nyandiko igira iti: “Tewolojiya Gatolika ntikumira ikoreshwa ry’inyamaswa mu kubona ingingo, ingiramubiri n’uturemangingo byifashishwa mu kuvura abantu.”

Ubu buryo buzwi nka xenotransplantation, bwatangiye kwemerwa na Kiliziya Gatolika kuva mu 2001, icyo gihe bukiri mu rwego rw’igerageza.

Nubwo bimeze bityo, ibikorwa byo guha abantu insimburangingo z’inyamaswa biracyari bike ku Isi. Urugero, igikorwa cya mbere cyo guha umuntu impyiko y’ingurube cyabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2024.

Iyi nyandiko yateguwe ku bufatanye n’abaganga baturutse mu Butaliyani, Amerika n’u Buholandi, yasabye abashakashatsi gukomeza guteza imbere ubu buryo mu buryo bufite intego, bushyize mu gaciro kandi burambye.

Yanagaragaje ko ari ngombwa ko abaganga basobanurira abarwayi ibyago bishobora guterwa n’ubu buvuzi, birimo kuba umubiri w’umuntu wananirwa kwakira izo ngingo nshya, cyangwa ibyago byo kwandura indwara ziterwa n’udukoko duto (micro-organismes).

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *