Umunyenga w’urukundo ruri hagati y’icyamamare cyo muri Nigeria Moctar n’umuhanzikazi France Mpundu ukomeje gufata indi ntera, nyuma y’aho uyu musore wegukanye irushanwa rya The Secret Story 2025 yongeye gusesekara mu Rwanda.
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 2 Mata 2026, Moctar yemeje amakuru y’uko ari i Kigali binyuze ku mafoto yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, amugaragaza ari ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe.
Urukundo rw’aba bombi rwatangiye kuvugwa cyane ubwo bahuriraga muri Afurika y’Epfo mu kiganiro cy’ukuri (Reality TV Show) cya The Secret Story 2025 gica kuri Canal+.
Muri iryo rushanwa, Moctar ni we wegukanye igihembo gikuru mu gihe France Mpundu yaje mu bakomeye, asoza ari ku mwanya wa kane.
Ubu bumwe bwabo bwarenze iby’irushanwa, dore ko Moctar yamaze kwambika France impeta y’urukundo, ashimangira umushinga wo kubana akaramata.
Uru ruzinduko rubaye urwa kabiri Moctar agiriye mu Rwanda mu gihe cy’amezi ane, dore ko aheruka i Kigali mu Ukuboza 2025. Nubwo atahise atangaza niba hari imishinga y’ubucuruzi imuzanye, biragaragara ko urukundo rwe na France ari rwo nkingi ikomeye imugaruye mu rwa Gasabo.
Aba bombi bakomeje kugaragaza amarangamutima yabo ku mbuga nkoranyambaga, ibintu bishimisha abafana babo babakurikiye kuva bakiri mu nzu ya The Secret Story.
