Iran yiteguye kwihorera nyuma y’ultimatum ya Trump

1 minute, 4 seconds Read

Intambara ikomeje gukaza umurego mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati, aho ibitero byagabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifatanyije na Israel byahitanye abantu batari munsi ya 34 muri Iran, barimo abana batandatu.

Guverinoma ya Iran yatangaje ko itazihanganira ibyo bitero, ishimangira ko igiye kwihorera mu buryo bukomeye, nyuma y’aho Perezida wa Amerika, Donald Trump, ayihaye igihe ntarengwa kugera ku wa Kabiri ngo ibe yafunguye inzira ya Hormuz, bitaba ibyo igaterwa ibikorwaremezo by’ingenzi birimo amashanyarazi n’ibiraro.

Ku ruhande rwa Israel, amakuru aravuga ko igisasu cya misile cyaturutse muri Iran cyaguye mu gace k’imiturire mu mujyi wa Haifa, gihitana abantu babiri, abandi bane barakomereka, mu gihe hari abandi babiri bakiri gushakishwa.

Si aho gusa, kuko Iran yakomeje kugaba ibitero mu bihugu byo mu kigobe cya Gulf, aho ibikorwa remezo by’ingufu z’amashanyarazi, inganda zitunganya amazi n’izikomoka kuri peteroli byangijwe cyane mu bihugu nka Kuwait, ndetse n’uruganda rwa peteroli muri Bahrain rukaba rwaratewe.

Iyi mirwano iragenda ifata indi ntera, bikaba biteye impungenge ko ishobora gukwira mu bindi bice by’isi, cyane cyane bitewe n’uburyo ibihugu bikomeye bikomeje kuyinjiramo.

Abasesenguzi bavuga ko mu gihe nta gikozwe ngo haboneke umuti w’iki kibazo, ingaruka zayo zishobora gukomera cyane ku bukungu bw’isi no ku mutekano mpuzamahanga.

Iran yitegeye kwihorera nyuma yibyo America ikoze

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *