I Musanze bibukijwe ko bagomba gukomeza kurangwa n’ubumwe

1 minute, 14 seconds Read

Kuri uyu wa kabiri 07/04/2026, mu karere ka Musanze, umurenge wa Kimonyi habereye umuhango wo gutangiza kumugaragaro igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenocide yakorewe abatutsi 1994. Abaturage bahuriye Ku biro by’umurenge wa Kimonyi aho baje muri icyo gikorwa.

Mu kiganiro cyatanzwe n’umuturage Ev NSHIZIRUNGU Emmanuel yagarutse ku byiza u Rwanda rwagezeho nyuma yo kubohorwa kuri leta y’amacakubiri yari iriho.

Yagaragaje urugendo rukomeye abanyarwanda banyuzemo munzira igana kwiyubaka. Amashuri na za kaminuza byarubatswe ndetse abantu Bose bagira amahirwe yo kwiga.

Yavuze kandi ko n’imibereho y’abaturage yagiye ihinduka, aho leta yazanye gahunda ya girinka munyarwanda, uburyo buteye imbere mukwita k’umusaruro ndetse n’ubuvuzi bwa gihanga.

Hagezweho umwanya w’ibibazo no kungurana ibitekerezo, aho abaturage bagiye babaza ibibazo kubyo badasobanukiwe.

Hasobanuwe uburyo gahunda y’iringaniza yabibye urwango n’amacakubiri hagati y’abanyarwanda mu burezi, mukazi ndetse n’ahandi hatandukanye.

Abaturage basobanuriwe kandi itandukaniro riri hagati ya Jenoside ndetse n’intambara kuko byagaragaye ko hari abantu batari bakamenya itandukaniro ryabyo.

Chairperson wa RPF Inkotanyi mu murenge wa Kimonyi nawe yatanze ubutumwa yageneye abaturage bitabiriye iki gikorwa, avuga ko u Rwanda rurangwa n’ubumwe ndetse n’amahoro yashyizweho n’ubuyobozi bwiza bw’igihugu.

Yagiriye inama Kandi urubyiruko rwitabiriye ko aribo nkingi ikomeye igihugu gifite, ko bagomba gukoresha amahirwe bafite,barwanya abashaka guca ukubiri ubumwe bw’abanyarwanda.

Yagarutse Kandi Ku kijyanye na Social media zikoreshwa ,ko urubyiruko rukwiriye guhaguruka rukazikoresha neza rwubaka u Rwanda.

Iki gikorwa cyasojwe n’ijambo umukuru w’igihugu yagejeje Ku banyarwanda Bose bukubiyemo urugendo u Rwanda rwanyuzemo muri iyi myaka 32 yose ishize Jenoside ibaye ndetse anibutsa abanyarwanda ko ubumwe ariyo ntwari ikomeye au Rwanda nabarutuye barwanisha.

About The Author

author

Horace Gates

I'm Imazirungu Horace a dedicated Journalist. I'm Rwandan Delivering breaking news, growing our community

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *