Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bigiye guhita bigabanuka

author
1 minute, 18 seconds Read

Nyuma y’amasezerano y’ibyumweru bibiri yo guhagarika intambara hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za America, ibiciro by’ibikomoka peteroli ku isi byagabanutse cyane mu bihugu bimwe nabimwe kuri uyu wa Gatatu.

Ni mu gihe abahanga mu by’ubukungu bemeza ko kugira ngo icyizere cy’igabanuka ry’ibi biciro byumvikanyweho ku isoko mpuzamahanga, bizafata igihe kugira ngo rigere hose.

Iri gabanuka ribayeho nyuma yuko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump atangaje agahenge no gufungura umuhora wa Hormuz wari warafunzwe nyuma y’ibitero byagabwe kuri Iran.

Nyuma y’ibi, ibiciro by’ibikomoka peteroli muri Leta Zunze Ubumwe za America byagabanutseho 15% bigera ku madolari 96.31 ku Kagunguru. Naho igiciro cy’ibikomoka kui Peteroli bidatunganyijwe byo mu bwoko Brent crude, cyagabanyutseho 13% bigera kuri $95.36 ku kagunguru.

Abahanga mu by’ubukungu, bari baherutse gutangaza ko iyi ntambara nikomeza, igiciro cy’ibikomoka kuri Peteroli bishobora no kuzagera ku madolari 200 USD ku kagunguru.

Nubwo ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byahise bimanuka ku isoko mpuzamahanga, abahanga bavuga ko icyizere cyo kugira ngo bikomeze kugabanuka, gishingiye ku migendekere y’ibiganiro bigamije guhagarika iyi ntambara n’uburyo impande zirebwa na yo zabyitwaramo.

Umuhora wa Hormuz wafunzwe na Iran, ni imwe mu nzira zikomeye zinyuramo amato agemura ibikomoka kuri peteroli mu bice binyuranye by’Isi, aho Perezida Trump yakunze gutegeka Iran gufungura iyi nzira, ariko na yo ikayibera ibamba.

Ibihugu bya Iran na Leta Zunze Ubumwe za America byatangaje kuri uyu wa 10 Mata 2026, bizahurira mu biganiro bigamije guhagarika intambara bizabera i Islamabad muri Pakistan, bije bikurikira kariya gahenge kemeranyijweho n’impande zombi mu gihe cy’ibyumweru bibiri biri imbere

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *