dictator mbapoe

Kuki abantu bari guhindura Kylian Mbappé umunyagitugu? Ibisobanuro bya meme ya Dictator Mbappé

1
1 minute, 14 seconds Read

Murinominsi hari gucicikana amafoto, amavidewo kumbuga nkoranyambaga y’umukinnyi wa Real Madrid n’ubufaransa muburyo bwa memes yambaye imyenda ya gisirikare agaragara nk’umunyagitugu, ujya wibaza aho byaturutse?

Iyi meme yatangiye hafi mu 2024, nyuma y’uko Mbappé yashatse gufatira ibyemezo mu mategeko unyamakuru/umuinfluencer w’Umufaransa witwa Mohamed Henni, wari wamwise izina atebya ashyira izina rye ku ifunguro rya kebab.
Henni yahise aseka avuga ko Mbappé “ari guhindura izina rye nk’ubutegetsi bw’igitugu” ari ho hatangiye kugereranya Mbappé n’abanyagitugu.

Iyo meme ishingiye ku gitekerezo cy’uko Mbappé ashobora gufata nabi abanenga cyangwa abatamushyigikiye, nk’ushaka kubacecekesha.
Nyuma y’aho, hashyizwe hanze ifoto yahinduwe imugaragaza asa na Mao Zedong, bituma iyi meme irushaho kwamamara.

Mu 2026, iyi meme yongeye gukwirakwira cyane cyane nyuma y’ibihuha by’uko Mbappé yaba yaragize uruhare mu iyirukanwa ry’umutoza wa Real Madrid witwa Xabi Alonso.

Nubwo ibyo bitigeze byemezwa, byatumye abantu barushaho gukoresha iyi meme, cyane cyane kuri TikTok, X (Twitter), na Reddit.

Meme ya Dictator Mbappé igizwe ahanini n’ibi:

Guhindura amafoto ya Mbappé akagaragara nk’abanyagitugu bazwi nka Mao cyangwa Kim Jong Un na Mombutu.

Kwerekana nk’aho yirukana cyangwa akuraho abakinnyi n’abatoza bamubangamira

Gushyira amashusho agaragaza Mbappé nk’ufata ibyemezo byose bishoboka mu ikipe

Akenshi bikorwa mu gusetsa, ariko hari n’ababikoresha bagaragaza uko babibona mu by’ukuri.

Dictator Mbappé ni meme yo kuri internet ikoresha urwenya no gukabya, igaragaza Mbappé nk’umunyagitugu mu mupira w’amaguru, bitewe n’uko bamwe babona imyitwarire cyangwa uruhare rwe mu byemezo by’ikipe.

About The Author

Inkuru bihuye

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *