Abakobwa biga muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye bateruye inzu igeretse (Amacumbi) Abenshi bazi nka Benghazi benda kuyitura hasi nyuma yuko Arsenal yegukanye igikombe cya championa 2025-2026, nyuma y’imyaka 22 yari ishize iyi kipe idatwara iki gikombe
Umukino wahuje Manchester City na Bournemouth wabaye mu Ijoro ryo kuwa 19/05/2026 warangiye zose zinganyije 1-1 bituma igitutu cya Manchester City cyari kiri inyuma ya Arsenal gihinduka umuyonga Binahesha Arsenal gutwara Igikombe.
Arsenal yageze mu mikino ya nyuma igifite ikizere cy’igikombe, nyuma yo gutsinda Burnley 1-0 ku wa Mbere nimugoroba ku gitego cya Kai Havertz. Iyo ntsinzi yayishyize mu mwanya mwiza, isigara itegereje ko Man-City itakaza amanota.
Ubwo Bournemouth yafunguraga amazamu ku gitego cya Junior Kroupi, hanyuma igakomeza kwihagararaho, ibyishimo bikomeye byagaragaye muri Hostel zabakobwa bomuri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.
Si muri UR-Huye gusa hagaragaye ibyishimo nkibi kuko hirya no hino ku isi abafana ba Arsenal baraye mumihanda bishimira ayamateka akomeye iyikipe yakoze.
