Amavubi yisanze mu itsinda K mu rugendo rwo gushaka itike ya AFCON 2027

author
0 minutes, 47 seconds Read

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yashyizwe mu Itsinda K mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya TotalEnergies AFCON 2027.

Muri tombora yakozwe na CAF (Confederation of African Football) ejo ku wa Kabiri, u Rwanda rwashyizwe hamwe n’amakipe akomeye arimo Mali, Cape Verde na Liberia.

Itsinda K Rigizwe na Rwanda (Amavubi), Mali, Cape Verde, Liberia

Aya ni amwe mu matsinda azahatanirwamo itike yo kwerekeza muri AFCON 2027. Buri kipe izakina imikino yo mu rugo no hanze, aho buri gihugu kizakina imikino itandatu.

Nubwo Mali ifatwa nk’ikipe ikomeye cyane kubera abakinnyi benshi bafite ubunararibonye ku rwego mpuzamahanga, Cape Verde na Liberia na zo ni amakipe adakwiye gusuzugurwa.

Ku ruhande rw’u Rwanda, gukinira i Kigali imbere y’abafana b’Amavubi bizabaha imbaraga zikomeye mu rugendo rwo gushaka itike.

Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bahanze amaso niba Amavubi ashobora kwitwara neza muri iri tsinda no guhatanira umwanya mwiza dore ko baheruka muri iri rushanwa guhera 2004.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *