Mu gihe cy’ubwami bwa Urban Boyz mu muziki w’u Rwanda, indirimbo yabo yitwa “Agafaranga” yabaye ikimenyabose, aho baririmbaga bashimangira ukuntu ifaranga rigira uruhare rukomeye mu buzima, ndetse n’ukuntu ryongerera imbaraga n’icyubahiro uyafite.
Nyuma y’imyaka icyenda iri tsinda risenyutse, ayo magambo yongeye kugaruka mu bitekerezo bya benshi, nyuma y’uko hagaragaye ibimenyetso by’uko Humble Jizzo, Safi Madiba, na Nizzo Kaboss bashobora kuba bagiye kongera guhuza imbaraga bakagaruka mu ruhando rwa muzika.
Urban Boyz, riri mu matsinda yubatse amateka akomeye mu Rwanda no mu Karere, ryatandukanye ku mugaragaro mu mwaka wa 2017. Icyo gihe buri wese yafashe inzira ye bitewe no kutabona ibintu kimwe ku bijyanye n’intego n’imikorere y’itsinda, nk’uko Safi Madiba yigeze kubitangariza ikinyamakuru Inyarwanda.
Nyuma y’uko gutandukana, inzira zabo zarongeye ziba iz’ishiraniro; Safi Madiba yerekeje muri Canada, Humble Jizzo ajya muri Kenya, naho Nizzo Kaboss aguma i Kigali nubwo ibikorwa bye bitongeye gushibuka kenshi nka kera. Mu gihe cy’iyi myaka icyenda yose, abakunzi babo ntibigeze bareka kubasaba gusubirana, kandi n’ibiganiro byagiye biba inshuro kenshi ariko bikarangira bidacenze, kugeza ubu.
Amateka ya Urban Boyz akomeza kuba ikintu kidasibangana mu muziki nyarwanda, aho basize indirimbo zirenga 70 na alubumu esheshatu, ndetse bakaba n’itsinda rya mbere ryegukanye igikombe gikuru cya Primus Guma Guma Super Star mu mwaka wa 2016.
Nyuma y’igihe kirekire k’icyo cyizere cyaraje, Humble Jizzo aherutse kubwira ikinyamakuru The New Times ko n’ubundi agifite icyifuzo cyo kongera guhuza itsinda kubera ko abafana babikwiye, ashimangira ko bose bamaze gukura kandi ko buri wese agaragaza ubushake bwo kongera kugerageza.Nyamara, inyuma y’uyu mwuka mwiza ugiye guhuza aba bahanzi, benshi batangiye kubona ko rya jambo ryabo ry’uko “ifaranga aho rikubise haroroha” ari ryo riri gukora.
Amakuru amaze iminsi acicikana yerekana ko inyungu z’amafaranga ari mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival ari yo mpamvu nyamukuru yatumye aba bahanzi basubiza amaso nyuma ku byo bari bararanze imyaka yose. Nubwo nta cyemezo cya nyuma kiratangazwa niba ukwiyunga kwabo kuzaba ukw’igihe kirekire cyangwa se ukw’ibi bitaramo gusa, icyizere cy’abafana cyongeye kuzamuka mu birere.
Mu muziki, nk’uko amateka yakomeje kubigaragaza, rimwe na rimwe amafaranga n’igihe bishobora guhindura ibintu byose, kandi ubu igisigaye ni ukureba niba aya mateka agiye kwandika igice gishya mu rugendo rw’aba bagabo.

