Al Nassr yegukanye igikombe cya Saudi Pro League 2025/26 ku munsi wa nyuma wa shampiyona, isoza ifite amanota 86 n’ibitego 91, mumukino Cristiano Ronaldo yatsinzemo ibitego bibiri ku munota wa 63 n’uwa 81, nibindi Sadio Mané na Kingsley Coman bari batsinze.
Cristiano Ronaldo witwaye neza cyane mu mukino wa nyuma, atsinda ibitego bibiri bifasha Al Nassr gutsinda Damac ibitego 4-1, ihita yegukana igikombe cya Roshn Saudi Pro League cya 2025/26 kuri Stade ya Al-Awwal Park.
Uyu mukinnyi w’Umunya-Portugal w’imyaka 41, wahise anahabwa igihembo cy’umukinnyi witwaye neza mumukino, yatsinze ibitego bye ku munota wa 63 n’uwa 81, harimo igitego cyiza cya free-kick. Sadio Mané na Kingsley Coman na bo batsinze ibitego bya mbere byafashije Al Nassr kuyobora umukino, mu gihe Damac yo yatsinze igitego kimwe cya penaliti yatsinze na Morlaye Sylla.
Al Nassr yarangije shampiyona ifite amanota 86 ndetse inatsinze ibitego byinshi kurusha andi makipe yose, 91, irusha amanota abiri mukeba wayo Al Hilal. Iki ni igikombe cya mbere cya shampiyona yegukanye kuva muri 2018/19, kikaba ari icya 11 mu mateka yayo.
Kuri Cristiano Ronaldo, iyi nsinzi yari iy’agaciro gakomeye cyane nyuma yo kumara imyaka itatu yikurikiranya asoza ari uwa kabiri kuva yagera muri Al Nassr mu 2022. Iki ni igikombe cye cya mbere cya Saudi Pro League.
Mu byishimo by’intsinzi, amakuru avuga ko Ronaldo yagaragaye asuka amarira y’ibyishimo kubera iki gikombe, ibintu byakoze ku mitima y’abafana benshi ku isi yose. Nyuma yaho yasangije abafana amafoto y’umuryango we ndetse n’ubutumwa bwo gushimira abafana ku mbuga nkoranyambaga.
Umutoza wa Al Nassr Jorge Jesus nyuma yuyumukino yahise atangaza ko asezeye mugihe cyumwaka umwe yari amaze muriyikipe, mumagambo ye asezera yagize ati: “Naje hano gufasha Cristiano Ronaldo na Al Nassr gutsinda. Hari ikintu gikomeye twagezeho turi kumwe.”
Isezera rye ryasize ibyishimo bivanze n’agahinda, kuko yahise atangira kuvugwa muyandi makipe amwifuza harimo gutoza ikipe y’igihugu ya Portugal nyuma y’Igikombe cy’Isi cya 2026 na Fenerbache.

