Iran yavuze ko igitero cya Amerika cyarenze ku gahenge bemeranyije

author
1 minute, 17 seconds Read

Guverinoma ya Iran yatangaje ko igitero Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabye mu Ntara ya Hormozgan, mu majyepfo y’icyo gihugu, cyarenze ku gahenge kari karumvikanyweho hagati y’impande zombi mu gihe ibiganiro by’amahoro byari bikomeje.

Icyo gitero cyabaye ku wa 26 Gicurasi 2026, aho Amerika yavuze ko yari igamije gukumira ubwato bushinjwa gutegura gushyira ibisasu byo mu bwoko bwa mine mu nzira ya Hormuz, imwe mu nzira z’ingenzi zinyuzwamo peteroli nyinshi ku Isi.

Ibitangazamakuru byo muri Iran byatangaje ko ubwo bwato bwibasiwe ndetse abantu batatu bari mu ngabo za Iran bahasiga ubuzima. Ubuyobozi bwa Iran bwamaganye icyo gikorwa, buvuga ko ari ubushotoranyi bushobora guhungabanya ibiganiro byari biri gukorwa.

Umuyobozi w’Ingabo zirwanira ku butaka no mu kirere muri Iran, Seyyed Majid Mousavi, yavuze ko iki gitero kigaragaza ko Amerika itubahirije ibyo yari yemeye mu masezerano y’agahenge yatangiye kuganirwaho muri Mata 2026.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran na yo yasohoye itangazo rivuga ko Amerika izaryozwa ingaruka z’iki gikorwa. Iran kandi yatangaje ko ingabo za Islamic Revolutionary Guard Corps, IRGC, ziteguye gusubiza icyo gitero nibiba ngombwa.

Ni mu gihe Perezida wa Amerika, Donald Trump, aherutse gutangaza ko ibiganiro hagati y’impande zombi bikomeje ariko ko hakiri igihe cyo kumvikana ku ngingo z’ingenzi zigize amasezerano.

Intambara hagati ya Amerika na Iran yatangiye muri Gashyantare 2026, ikaba yaragize ingaruka zikomeye ku mutekano no ku bukungu bw’Isi, cyane cyane kubera ikibazo cy’umutekano mucye mu nzira ya Hormuz inyuzwamo igice kinini cya peteroli ikoreshwa ku Isi.

Iran yavuze ko igitero cya Amerika cyarenze ku gahenge bemeranyije.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *