Umunya-Brazil Rogério Ramos Dal Solio yagizwe umutoza w’abazamu mum’amavubi

author
1 minute, 6 seconds Read

Kuri uyu wa Gatanu tariki29 Gicurasi 2026 Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ku mugaragaro ko ryashyizeho Umunya-Brazil Rogério Ramos Dal Solio nk’umutoza mushya w’abazamu b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi.

Ubutumwa bwo kumwakira bwashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za FERWAFA uyu munsi, bukaba bugaragaza ko yinjiye mu ikipe y’abatoza iyobowe na Stephen Constantine, uherutse kugaruka gutoza Amavubi ku nshuro ya kabiri muri uyu mwaka.

Rogério Ramos Dal Solio ni muntu ki?

  • Amazina ye yuzuye: Rogério Ramos Dal Solio
  • Yavutse: ku wa 26 Ugushyingo 1973
  • Akomoka: Passo Fundo, Rio Grande do Sul, Brazil
  • Ubwenegihugu: Brazil

Ramos Dal Solio afite uburambe bwinshi nk’umutoza w’abazamu, cyane cyane mu bihugu by’u Buhinde na Brazil. Mu makipe n’amakipe y’ibihugu yatoje harimo: Ikipe y’igihugu ya Pakistan (ari kumwe na Stephen Constantine), Mumbai City FC, Odisha FC, Amakipe y’abato y’ikipe y’igihugu y’u Buhinde, Amakipe atandukanye yo muri Brazil nka: Santa Cruz-PE, Novo Hamburgo, Passo Fundo, Santo André

Kuba uyumutoza yashyizweho mum’Amavubi ni urugendo rwo kongera kubaka ikipe ya Stephen Constantine, hagamijwe kuzamura urwego rw’imikinire no kwitwara neza mu marushanwa ari imbere, harimo n’imikino yo gushaka itike ya CAN (AFCON).

Itangazo ryemeza ko Coach Ramos Dal Solio Rogério ari umutoza w’abazamu mumavubi

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *