Kuva ku Bushyamirane kugeza ku Marira n’Imbabazi: Isura Nshya y’Ikibazo cya Iranzi The Rapper n’Umuryango wa Sherrie Silver.

author
0 minutes, 57 seconds Read

Gutandukana gutunguranye kwa Iranzi The Rapper n’umuryango Sherrie Silver Foundation byabanje guteza urujijo n’impaka zikomeye.

Uyu muryango wavugaga ko guhagarika imikoranire byatewe n’uko umwana atarangwaga n’indangagaciro zabo nko kwiga, imyitwarire myiza n’ubunyangamugayo. Ku rundi ruhande, Iranzi we yashinjaga umuryango kumubuzamo ubwisanzure, kumunaniza no gushaka kuzimya impano ye binyuze mu kumwohereza ku kigo gicumbikira abanyeshuri i Musanze no kwanga indirimbo ze.

Ariko isura y’iyi nkuru yaje guhinduka mu buryo butunguranye, ubwo Iranzi n’umuryango we basabaga imbabazi mu ruhame. Uyu muhanzi muto yiyemereye ko ibyo yavuze mu bitangazamakuru bitari byo, ahubwo ko yashukwaga n’abajyanama babi bashakaga kumutanya n’abagiraneza be ngo bamukoreshe mu nyungu zabo.

Nyina wa Iranzi na we yakunze kugaruka ku gushimira Sherrie Silver, ashimangira ko biyemeje gukosora amakosa.

Mu kwicuza gukomeye, Iranzi yiyemereye ko guhindura ishuri akaza i Kigali kwari guhubuka. Yasabye abakunzi be n’Abanyarwanda bose kumuvugira no kumusabira imbabazi kuri Sherrie Silver Foundation, kugira ngo bamusubize amahirwe yo gufashwa mu masomo no mu muziki we.

Kranzi kandi yasabye ko abantu batangaje amashusho avuga nabi Sherrie Silver Foundation babisiba ku mbuga nkoranyambaga zabo. Iyi ntambwe yo kwemera ikosa yakiriwe neza n’abari mu myidagaduro nko kurokora ejo hazaza he.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *