Inkuru ya Isaac Wright Jr. ni kimwe mu bimenyetso bikomeye byerekana ko kwihangana, ubwenge, no gushaka ubutabera bishobora guhindura ubuzima, ndetse n’igihe umuntu afunzwe arengana.
Igifungo cy’akarengane mu mwaka wa 1991, Isaac Wright Jr. yari umuproducer w’umuziki utuye muri New Jersey, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ubuzima bwe bwahindutse akaga ubwo yafatwaga agashinjwa kuba umutware w’ibiyobyabwenge (drug kingpin), icyaha cyatumye ahanishwa igifungo cya burundu.
Nubwo yakomeje gusobanura ko arengana, abacamanza bamushyizeho icyaha, atangira gufungwa ubuzima bwe bwose.
Amaze kwinjira muri gereza ya New Jersey, Wright ntiyacitse intege. Yafashe umwanzuro wo kwiga amategeko kugira ngo yirwanire. Yamaraga amasaha menshi mu isomero rya gereza yiga ibitabo by’amategeko, amabwiriza y’imanza, n’uburyo imanza zicibwa.Yaje kuba “umunyamategeko wa gereza” (jailhouse lawyer), aho yafashaga bagenzi be bafunze kwandika impapuro zisaba kurenganurwa, bityo akagenda arushaho kugira ubumenyi buhambaye mu by’amategeko.
Kuvumbura uburiganya no kurenganurwaIgice gikomeye cy’inkuru ye cyabaye ubwo yatangiraga gushakisha uburyo arenganura urubanza rwe bwite. Akoresheje ubumenyi yari amaze kwigira, yaje kubona ko ubushinjacyaha bwakoze uburiganya, bwakoresheje ibimenyetso binyoma ndetse n’ubuhamya bw’ibinyoma.
Mu mwaka wa 1997, amaze imyaka irindwi afunze, yaje gutsinda urubanza rwe, bituma arekurwa nyuma y’aho bigaragariye ko yari yararenganyijwe n’ubushinjacyaha.
Kuba umunyamategeko w’umwuga
Nyuma yo kurekurwa, Wright ntiyagarukiye aho. Yifuje gufasha abandi bantu bafite ibibazo nk’ibyo yari yaraciyemo. Yarangije kaminuza, akomereza mu ishuri ry’amategeko, ndetse n’ubwo yabanje kugorwa n’iperereza rikomeye ku myitwarire ye, mu mwaka wa 2017 yaje kwemererwa kuba umunyamategeko w’umwuga mu ntara ya New Jersey.
Ukuri ku mucamanza
Hari inkuru zakwirakwiye zivuga ko Wright yafunze umucamanza we. Ibi si byo mu buryo bw’imbonankubone; umucamanza wamuciriye urubanza, Michael Imbriani, yaje gufungwa nyuma, ariko byatewe n’ibindi byaha byo kwiba no kuriganya yakoze bitari bifitanye isano n’urubanza rwa Wright.
Inkuru ya Isaac Wright Jr. ubu ni yo yafashweho ishingiro mu gukora filime y’uruhererekane yitwa ” FOR LIFE ” ikaba isobanura neza uburyo yashoboye guhindura akaga k’ubuzima bwe akakavamo amahirwe yo kurwanirira ubutabera.

Isaac Wright Jr. Watsinze Ubutabera nyuma y’imyaka 7 afunze
