Urukiko Rukuru, urugereko rwa Kigali, ruteganya kuburanisha urubanza rwa Victoire Ingabire ku wa 15 Kamena. Ingabire akurikiranweho icyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, nyuma yo gutabwa muri yombi muri Kamena 2025.
Muri uru rubanza, Victoire Ingabire arareganwa n’abandi bantu umunani barimo Sibomana Sylvain, Hagenimana Hamad, Rucubanganya Alexis, Ndayishimiye Jean Claude, Masengesho Emmanuel, Nahimana Marcel, Mutabazi Alphonse na Nsengimana Theoneste.
Victoire Ingabire azwi nk’umunyapolitiki wayoboye ishyaka FDU-Inkingi, ryaje guhindurwamo DALFA Umurinzi, ritaremerwa gukorera mu Rwanda nk’ishyaka rya politiki.
Mu mwaka wa 2018, Ingabire yahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika nyuma yo gusaba imbabazi ku gihano cy’igifungo cy’imyaka 15 yari yarakatiwe mu 2013. Icyo gihano cyari gifitanye isano n’ibyaha birimo ingengabitekerezo ya Jenoside no gutera inkunga umutwe w’iterabwoba.
Urubanza rwe rutegerejwe n’abatari bake bitewe n’uburemere bw’ibyaha akurikiranyweho ndetse n’amateka ye muri politiki y’u Rwanda.
