Kabila Yaburiye Abanye-Congo Ku Mugambi Wo Guhindura Itegeko Nshinga

author
1 minute, 12 seconds Read

Uwahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, yatangaje ko igihugu cye gishobora kwerekeza ku butegetsi bw’igitugu niba umugambi wo guhindura Itegeko Nshinga ukomeje.

Mu butumwa yagejeje ku baturage ku wa 11 Kamena 2026, Kabila yavuze ko ibimenyetso biri kugaragaza ko ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi buri gushyira imbaraga mu guhindura Itegeko Nshinga, ibintu yavuze ko bishobora kugira ingaruka ku miyoborere ya demokarasi.

Yavuze ko ibyari bimaze igihe bivugwa nk’ibihuha byamaze gufata isura ifatika binyuze mu byemezo bitandukanye biri gufatwa n’inzego za Leta, harimo n’amategeko afitanye isano n’amatora ya kamarampaka.

Kabila agaragaza ko guhindura Itegeko Nshinga bishobora gutuma habaho ubutegetsi budafite uburyo busobanutse bwo gusimburana ku buyobozi, ibintu ashobora kubonamo ingaruka ku mahoro, ubumwe n’ituze by’igihugu.

Yanibukije abaturage ko Itegeko Nshinga rya RDC riha buri Munye-Congo inshingano yo kurinda no kurengera gahunda y’itegeko igihe yaba ibangamiwe n’ibikorwa binyuranyije naryo.

Uyu munyapolitiki yasabye amashyaka ya politiki, imiryango ya sosiyete sivile n’abaturage muri rusange gukomeza gukurikiranira hafi ibijyanye n’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga no kurinda amahame ya demokarasi.

Aya magambo aje mu gihe hakomeje impaka muri RDC ku mushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga. Bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bagaragaza impungenge ko izo mpinduka zishobora gutuma Perezida Tshisekedi akomeza kuyobora igihugu igihe kirenze manda ebyiri ziteganywa n’Itegeko Nshinga, mu gihe ubutegetsi bwo buvuga ko impinduka zishobora gukorwa hagamijwe kunoza imikorere y’inzego z’igihugu.

Kabila Yaburiye Abanye-Congo Ku Mugambi Wo Guhindura Itegeko Nshinga.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *