Abanyeshuri umunani bakomoka muri Sudani y’Epfo bari basanzwe biga muri INES Ruhengeri birukanywe ku butaka bw’u Rwanda nyuma y’uko iperereza ryakozwe n’inzego zibishinzwe ribahuza n’ibikorwa bihungabanya umutekano.
Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano agaragaza ko aba banyeshuri bakekwagaho ibikorwa birimo gukorera urugomo abatwara moto, gutera ubwoba abaturage ndetse no gutwara intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Nyuma yo gukusanya ibimenyetso no gukora iperereza, hafashwe icyemezo cyo kubambura uburenganzira bwo gukomeza kuba mu Rwanda, hagamijwe kurinda umutekano rusange no gukomeza kubungabunga ituze ry’abaturage.
Nubwo hari abagaragayeho imyitwarire mibi, muri rusange abanyeshuri benshi baturuka muri South Sudan ndetse no mu bindi bihugu bakomeje kwiga no gutura mu Rwanda mu mahoro, bakubahiriza amategeko y’igihugu kandi bagafatanya neza n’abaturage.
Hari n’abamaze kumenyekana cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera uburyo bavuga Ikinyarwanda neza no kwishimira umuco nyarwanda, ibintu byatumye bagirana umubano mwiza n’Abanyarwanda benshi.

