Ababyeyi mumarangamutima menshi kubera gahunda ya FIFA

author
1 minute, 21 seconds Read

Ababyeyi bafite abana babana n’ubumuga bwa autisme bashimiye gahunda ya FIFA yitwa Unite for Education ifatanije n’umuryango witwa Global citizens ugamije kurandura ubukene bukabije kubera ko abobana bazajya bafashwa kugira ngo babone uburezi bufite ireme. Abo babyeyi bishimiye ayomakuru mumarangamutima n’amarira menshi kubera ubufasha bagiye kujya bahabwa.

Unite for Education ni ubukangurambaga bugaragaza uburyo umupira w’amaguru ushobora gufasha abantu kwigirira icyizere no gutera imbere, ndetse bugashishikariza umuryango mugari w’umupira w’amaguru gushyigikira amahirwe y’uburezi ku bana bo hirya no hino ku isi.

Ubu bukangurambaga buri kugaragara mu mikino ya 1/8 cy’irangiza, 1/4 cy’irangiza ndetse na 1/2 cy’irangiza y’Igikombe cy’Isi cya FIFA 2026, aho abakinnyi bambara ikirango cya “Unite for Education” ku maboko y’imyambaro yabo. Bugamije kandi gushishikariza abantu gushyigikira gahunda zirimo FIFA Global Citizen Education Fund na FIFA Football for Schools Programme. Aho FIFA ifite intego igira iti “Twese hamwe nk’ikipe imwe, dushobora gukoresha umupira w’amaguru mu guhuza abaturage, gushishikariza kwiga no kugira uruhare mu guhindura ubuzima bw’abana bo hirya no hino ku isi”.

Iyi gahunda yari yagarutsweho na perezida wa FIFA i Kigali mu Rwanda tariki ya 15 Werurwe 2023 ubwo yarari kumwe n’abana bakinnyi b’umupira w’amaguru mu muhango wo gutaha Sitade Pelé ya Kigali no gutangiza irushanwa ryahuje intumwa zitabiriye Kongere ya 73 ya FIFA, yabereye i Kigali ku wa 15 Werurwe 2023. Mumagambo ye yagize ati:

“Umupira ushobora gutera ibyishimo kandi ugafungura amarembo y’uburezi. FIFA yishimiye gufatanya na Global Citizen mu gukusanya miliyoni 100 z’amadolari ya Amerika, dukoresheje umukino dukunda kugira ngo dufashe abana kubona uburezi no kubaka ejo hazaza heza.”

Ababyeyi mumarangamutima menshi nyuma ya gahunda ya FIFA

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *