Minisitiri w’Ubutabera Dr. Ugirashebuja Emmanuel yatangaje ko mu mwaka wa 2025 u Rwanda rwagaruye abantu 289 bari bagiye gucuruzwa mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.
Yabitangaje kuri uyu wa Kane, mu kiganiro yagiranye n’Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Umutekano ku ngamba zo guhangana n’ibyaha by’icuruzwa ry’abantu.
Muri iki kiganiro kigamije kurebera hamwe ingamba zirebana no guhangana n’icyaha cy’icuruzwa ry’abantu, Minisitiri Ugirashebuja yagaragaje ko abagaruwe biganjemo urubyiruko rwagiye rwifuza gushakisha ubuzima bwiza.
Yasobanuye ko benshi mu bashukwa babeshywa ko bagiye guhabwa akazi gahamye n’imara-mbyeyi mu bihugu by kure, gusa bafata urugendo bakaza gusanga zaguye mu maboko y’ibyo bico bikorana n’amatsinda y’abacuruza abantu.
Muri uyu mubare w’abantu 289 batabawe, imbonerahamwe y’ibihugu bakuwemo igaragaza ko icyiciro kinini cyari giherereye mu mugabane wa Aziya no mu Burasirazuba wo Hagati. Igihugu cyacurujwemo abantu benshi ni Kambodjiya (Cambodia) hagaruwe abantu 101, gikurikirwa na Oman icyo hagaruwe abantu 99. Muri Laos hagaruwe abantu 58, mu gihe muri Myanmar hagaruwe abantu 31.
Minisitiri w’Ubutabera yashimangiye ko ibi byaha bikorwa mu mayeri ahambaye aho abashora urubyiruko mu gucuruzwa bakoresha inyungu n’amahirwe yi binyoma mu bihugu biba bitazwi cyane.
Yagize ati: “Benshi bacuruzwa babeshywa akazi aho usanga abiganjemo urubyiruko bizera ko ibyo bihugu bitazwi cyane bazabona ubuzima bwiza, ariko bikarangira bacurujwe.”
Inzego z’ubutabera n’umutekano mu Rwanda zikomeje gukaza ingamba hamwe n’inzego za interpol mu kurwanya no kuburizamo ayo matsinda akora icyo cyaha, bafatanije no gukomeza bukangurambaga bwo kuburira urubyiruko kwigengesera ku mahirwe y’akazi babona ku mbuga nkoranyambaga cyangwa atangwa n’abantu ku giti cyabo batari abemewe mu mategeko.
