Rango Tenge Tenge yasesekaye i Kigali

0 minutes, 52 seconds Read

Umunyarwenya ukomeye ukomoka mu gihugu cya Uganda, Saad Ssozi wamamaye cyane ku izina rya Rango Tenge Tenge, yageze i Kigali kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 29 Nyakanga 2026, aho azanye n’itsinda rimuherekeje harimo n’umuryango we.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo yasesekaraga i Kigali, yabajijwe uko yiyumva bitewe nuko ari ubwa mbere yari ahageze, agira ati: “Ndiyumva  neza bitangaje, kuba ndikumwe n’itsinda ry’abamperekeje, Ndashimira Mama. Wakoze Mama kuba uri kumwe natwe. Turishimiye cyane cyane. Hano hari abavandimwe banjye, hari Papa, bose.”

Tenge Tenge aje i Kigali aho yitabiriye Iserukiramuco ryitwa Tintin Summer Festival 2026, giteganyijwe kuba ku wa 1 Kanama 2026 muri Tintin Kids Play Centre ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Biteganyijwe ko ari bwo bwa mbere azahurira n’abakunzi be bo mu Rwanda muri icyo gitaramo kigenewe cyane cyane abana n’imiryango.

Ubwo yari abajijwe umuntu gukoresha imbuga nkoranyambaga neza yaba akunda mu Rwanda Tenge Tenge yatangaje ko ntawe aramenya ariko vuba azabamenya.  Ati: “Ntawe ndamenya ariko vuba aha ndaza kuba nabamenye.”


Tenge Tenge niwe uzasusurutsa igitaramo cyahariwe abana cyiswe Tintin Summer Festival

About The Author

author

David Blessing

I'm Imazirungu Horace a dedicated Journalist. I'm Rwandan Delivering breaking news, growing our community

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *