Hari ibitero byari byaratangiye kugabwa bitewe n’inzoga z’ibyuma Minisitiri w’ubuzima mu kiganiro Live

author
2 minutes, 0 seconds Read

Mu kiganiro inyumva nkumve cyangwa imbonankubone Live cyabaye ku ikoranabuhanga kuri uyu wa 12 kanama 2026, urubyiruko rwiganjemo abakoresha imbuga nkoranyambaga bakunze kwita (influencers) baganiriye biratinda cyane cyane ku bijyanye n’inzoga zitujuje ubuziranenge zimaze kuba umwanzi w’abanyrwanda muri iki gihe.

Iki kiganiro cyari cyateguwe na Burikanu na Buringuni ndetse kitabirwa, kinakurikirwa n’abandi bamenyerewe cyane muri showbiz yo mu Rwanda barimo Ndaruhutse Merci utegura GENZ Commedy, Musinga, Ruvuyanga, Tessy, Ravanelly, ndetse n’abandi besnhi.

Muri iki kiganiro cyayobowe na Merci kandi cyari cyatumiwemo Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda Dr Sabin Nsanzimana ngo aganirize urubyiruko ndetse anabasubize bimwe mu bibazo urubyiruko ruri kwibaza.

Minister yashimye cyane urubyiruko rwitabiriye ndetse avuga ko akunda kuganiri n’urubyiruko cyane ko nawe yumva ari ubyiruko nubwo imyaka imusiga, avuga ko kandi kubwira urubyiruko ari ukubwira abantu benshi barimo nabo mu hazaza.

Ati ” Ngewe njya nifuza buri gihe kuganira n’abajene kuko numva iyo ubabwiye uba ubwiye abantu benshi cyane b’igihe cyizaza, abantu bakuru hari n’igihe batakumva. ariko nange numva ndi umujene nubwo imyaka umuntu ayibara agenda akuramo kugira ngo agume mu bajene.”

Minisitiri ubwo yasubizaga ikibazo yabajijwe na Burikanu abaza niba hari ibitero abakoze inzoga bari bagamije gutera mu rubyiruko cyangwa abakoresheje ibyuma, yasubije ko ibyo bitero bihari ariko bitaba iby’abakoze izo nzoga ahubwo byaba ri n’ibyo abantu biteye bo ubwabo.

Ati “kureba threats ntago ari ngombwa ngo ibe ari umuntu wayizanye cyangwa ari abantu bayoruganije ngo bayizane ishobora no kwizana bitwe n’imyitwarire cyangwa se uko sosiyete itangiye kurangara, sosiyete ishobora kurangara igasinda ibyishimo n’amahoro hanyuma ikazaguma ihirimye hakabura abazafata inkingi z’igihugu.”

Yakomeje agira ati: “iyo threats rero irahari yaragaragaye ariko ibuye ryagaragaye ntabwo riba rikishe isuka, buriya utaganiriye na se ntamenya icyo sekuru yasize avuze niyo mpamvu tugira abakuru batugira inama.”

Minisitiri kandi asubiza ikibazo cy’uko abantu babuze akazi bitewe n’ibyo bakoraga mu mirimo yo gukora izi nzoga, niba hari icyo reta ibateganyiriza, yavuze ko leta ari umubyeyi kandi umubyeyi atatererana abana be

Ati ” buriya leta ni nk’umubyeyi uba ufite abana, umwana ashobora kujya mu butumwa akagaruka, ashobora gukora ikosa akagaruka, ashobora no gukora ibyo atari azi ko ari ikibazo. icyo gihe rero umubyeyi ntago ajya atererana abana be.”

Minisitiri kandi yongeye kwibutsa abanyrwanda ko inzoga gakondo zirimo, ikigage, urwagwa, umutobe zitigeze zicibwa ahubwo ngo ibyuma byari byaratunmye zibagirana, ngo zigomba kongera zigakorwa kandi neza

Ati ” inzoga gakondo ntago zaciwe, ahubwo ibyuma byari byarazitwikiriye zigomba kuba zigiye kugaragara noneho zikanongera gukorwa neza.”

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *