Kubera iki hiswe Ku Cya Rudahigwa? menya amateka yaho

author
2 minutes, 18 seconds Read

Ku Cyarudahigwa hahoze ari mu karere k’Umutara hakaba haritiriwe ikiraro
Umwami Mutara III Rudahigwa yari ahafite yororeragamo inka ku buryo bwa
kijyambere. Ahahoze icyo kiraro ubu ni mu Mudugudu wa Nsheke, Akagari
ka Nsheke, Umurenge wa Nyagatare, Akarere ka Nyagatare, mu Ntara
y’Uburasirazuba.

Hafi y’icyo kiraro ni ho ibiro by’Akagari ka Nsheke byubatse,
kandi ni na yo sambu kubatsemo. Nubwo cyasenywe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu wa 1994, ibisigisigi by’icyo kiraro birimo ibikuta bihagaze
n’ibyuma byari bifashe igisenge cyacyo biracyagaragara aho cyari cyubatse.

Amaze kwima ingoma, Umwami Mutara III Rudahigwa yagaragaje ishyaka ryo
guharanira imibereho myiza y’Abanyarwanda bose ariko imigambi ye
igakomwa mu nkokora n’ubutegetsi bwa gikoroni.

Guhera mu wa 1946, ariko
cyane cyane nyuma ya 1950, niho yatangiye gushyira mu bikorwa zimwe mu
ngamba zikomeye yari afite. Uko abantu biyongeraga amasambu yabaga
mato, umwami atangira gushishikariza abantu korora inka nkeya ariko
zitanga umukamo mwinshi.

Guhera mu wa 1949, yategetse ko inyambo ziva
mu nzuri zaragirwagamo zikajyanwa mu Mutara kuko ari ho hari hakiri inzuri
nini, aho zaragirwaga arahatanga. Icyo gihe mu Mutara hajyanywe amashyo
y’inyambo aturutse mu nzuri zayo zari hirya no hino mu Gihugu harimo
Inyangamutsindo, Ingaju, Urugaga, Ingirikirwa, Ingeri, n’izindi.

Zigeze mu Mutara, inzuri z’izo nyambo zari i Nsheke, Barija, Gasinga ndetse n’ i
Kabare.Muri icyo gihe kandi Rudahigwa yashishikarizaga abaturage gutura heza
kandi neza mu mazu ya kijyambere ndetse no kororera mu biraro. Ni muri
urwo rwego yatangije umushinga w’ikitegererezo i Ntete hafi ya Kiramuruzi,
ahakatira abantu amasambu angana, abayatuyemo bubakirwa amazu ya
kijyambere ndetse n’ibiraro bororeramo.

Nyuma ya Ntete, umushinga nk’uwo
yanawukoze i Rutare hakurya y’umugezi w’Umuvumba.
Uretse gushishikariza rubanda korora no guhinga kijyambere, Rudahigwa
ubwe yabahaye urugero, arabanza yubaka ikiraro i Mututu agishyiramo Ingeri
mu wa 1956 yubaka ikindi
i Nyagatare ku musozi wa Nsheke na ho ahororera kijyambere.

Umwami atangiye korora kijyambere, yashatse guca inyambo amahembe ngo abe ari zo yororera mu biraro abiru baramubuza bamubwira ko byamukenya; ahubwo
bamugira inama yo gushaka inkuku akaba ari zo yorora atyo.

Ng’uko uko yaguze inyankore bazica amahembe azishyira mu biraro! Icyatumye ahitamo
inyankore ngo ni uko zigira inkokora ngufi n’umubyimba mwiza. Mu kiraro
cy’i Nsheke yashyizemo ibintu byose inka zikenera kugira ngo zibeho neza ku
buryo uretse kuharishiriza, hari n’ibibumbiro zinyweramo.

Zari zifite abashumba bo kuzahirira no kuzikenura, bayobowe n’abatahira barimo
Kabagema, Bigaba na Ruhanamirindi. Amata y’izo nka za Rudahigwa n’ay’iz’abandi bashakaga kuyagurisha yakusanyirizwaga ku ikaragiro ry’i Nyagatare abaturage bitaga Ku Ilitiro,
agatunganywa akagurishwa ari inshyushyu, ikivuguto cyangwa amavuta.

Icyakora nubwo hari Abanyamutara bari batangiye korora kijyambere
babirebeye kuri Rudahigwa barimo Shefu Ryumugabe ndetse na Gatondwe
wari igisonga i Nyagatare; hari abatunzi batabikozwaga ahubwo batangira
kwigira i Bugande bakurikiye inzuri ngari.

Inka Rudahigwa yari afite mu Mutara, zaba izari mu kiraro i Nsheke cyangwa
inyambo, zariwe mu gihe cy’imvururu zakurikiye itanga ry’umwami mu wa

  1. Abashumba bake ni bo bashoboye guhungisha inyambo bari baragiye
    bazijyana muri Uganda.

About The Author

author

Mussa

My name is Byiringiro Moise, a graduate of the University of Rwanda in the Department of History and Heritage. I have practical experience in heritage preservation and museum education, having completed an internship at the Huye Ethnographic Museum where I worked on ethnographic collection management and visitor engagement. I have also served as a teacher, delivering holistic lessons that empower youth and strengthen community values. My academic and professional journey reflects a deep commitment to cultural identity, reconciliation, and civic education.

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *