Kigali – Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe (Meteo Rwanda) cyatangaje ko ukwezi kwa Nyakanga 2026 kuzaba kwiganjemo izuba risanzwe ryo mu gihe cy’impeshyi, aho ubushyuhe buzazamuka mu bice byinshi by’u Rwanda, mu gihe imvura izagwa izaba iri munsi y’impuzandengo isanzwe igwa muri uku kwezi.
Nk’uko iteganyagihe ribigaragaza, ubushyuhe bwo ku manywa buzaba buri hagati ya 20°C na 32°C, naho mu masaha y’ijoro bukazaba hagati ya 9°C na 18°C, bitewe n’akarere.
Muri uku kwezi kandi hateganyijwe imvura iri hagati ya 0 na 35 mm, ikaba ari nkeya ugereranyije n’impuzandengo y’imvura isanzwe iboneka muri Nyakanga hashingiwe ku mibare y’ibihe byakusanyijwe mu myaka 30 ishize.
Meteo Rwanda ivuga ko hazanaba umuyaga ufite umuvuduko uri hagati ya metero 3 na 12 ku isegonda, ushobora kwiyongera mu bice bimwe na bimwe by’igihugu.
Ubushyuhe bwo hejuru cyane, buri hagati ya 29°C na 32°C, buteganyijwe mu Mujyi wa Kigali, mu bice byinshi by’Amayaga, mu kibaya cya Bugarama no mu bice byinshi by’Intara y’Iburasirazuba. Gusa hari uduce two mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Rwamagana tutazagerwaho n’ubu bushyuhe bwo hejuru.
Ku rundi ruhande, ahazagira ubushyuhe bwo hasi kurusha ahandi harimo ibice byo mu burengerazuba bwa Musanze, amajyaruguru y’uburengerazuba bwa Nyabihu n’agace kamwe ko mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Rubavu, aho ubushyuhe bwo ku manywa buzaba buri hagati ya 20°C na 22°C.
Ni na ho kandi hateganyijwe imvura nyinshi kurusha ahandi, ishobora kugera hagati ya 20 na 35 mm muri uku kwezi.
Raporo ya Meteo Rwanda yanagarutse ku miterere y’ibihe byaranze ukwezi kwa Kamena 2026, igaragaza ko ubushyuhe bwo ku manywa bwiyongereye mu bice byinshi by’igihugu ugereranyije n’impuzandengo isanzwe.
Muri Kamena, ubushyuhe bwo hejuru bwari hagati ya 20.7°C i Kinigi mu Karere ka Musanze na 31.5°C i Bugarama mu Karere ka Rusizi. Naho ubushyuhe bwo hasi bwari hagati ya 10.2°C i Busogo na 19.8°C i Bugarama.
Mu duce tumwe na tumwe hagaragaye impinduka zikomeye, aho ku bupimiro bwa Gikongoro ubushyuhe bwo ku manywa bwazamutseho 2.5°C, mu gihe i Kirehe ubushyuhe bwo nijoro bwazamutseho 4.8°C. Gusa i Rubengera mu Karere ka Karongi, ubushyuhe bwo nijoro bwo bwagabanutseho 1.1°C ugereranyije n’ibisanzwe.
Meteo Rwanda irasaba abaturage gukomeza gukurikira amakuru y’iteganyagihe kugira ngo bategure ibikorwa byabo bihuje n’imihindagurikire y’ikirere.

