Inama ikomeye ya The Ben ku rubyiruko

1 minute, 33 seconds Read

Umuhanzi w’icyamamare umaze imyaka 18 yose mu muziki, Mugisha Benjamin (The Ben), yagiriye inama zikomeye urubyiruko rushaka kwinjira mu buhanzi n’imyidagaduro, abasaba gushishoza no kumenya gutandukanya icyo kubona abantu benshi bakureba (gushungerwa) bivuze n’ukuri kw’abakunda ibyo ukora (gukundwa).

Ibyo The Ben yabivuze ku wa 13 Kanama 2026, mu kiganiro ‘Meet me tonight’ gishingiye ku gitaramo cy’urwenya cya Gen-z Comedy Show, icyahuzaga ibyamamare mu ngeri zitandukanye n’urubyiruko rurombereje mu rugendo rw’iterambere.Ubwo yari abajijwe niba abona hari amahirwe abona urubyiruko rw’uyu munsi rufite bo batigeze bagira The Ben yasubije ko ahari menshi.

The Ben ati: “amahirwe arahari menshi cyane, twe twatangiye radio ari izo zikomeye gusa, n’ubu zirakomeye ariko zunganirwa n’imbuga nkoranyambaga. Umuhanzi utagize amahirwe yo guhura n’umunyamakuru ukomeye yakora indirimbo tukayimenya twese.”Yifashisha urugero rwa zimwe mu ndirimbo zitaracurangwa kuri radio nibura inshuro imwe ariko zamamaye kubera ba nyirazo baziririmbye ku mbuga nkoranyambaga aboneraho gusaba urubyiruko ko bashishoza bagahitamo kwamamara mu byiza.

Akomeza : “Hari indirimbo ikunzwe muri iyi minsi yitwa ‘Jundika amazi’ nk’ibyo nta radio irayicuranga ariko hano twese turayizi.Muri iyi minsi biroroshye ko umuntu yatera imbere mu gihe akoze ibintu buzima, gusa nanone icyiza ni uko watera imbere mu bintu bizima, kuko nanone muzatandukanye gushungerwa no gukundwa.”

Agaruka ku buryo yakiriye uburyo inzoga z’ibyuma zaciwe The Ben yavuze ko nubwo atazinywaga ariko yizera ko Leta itafata umwanzuro wo kuzihagarikaa itabona ko ziteye ikibazo, aboneraho gusaba urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange gukurikira umwanzuro wafashwe kuko ari mwiza kuri bo.

The Ben yanavuze ko byari bigoye kumvisha umubyeyi we ko ashaka gukora umuziki icyakora ngo Muyoboke Alex ni we wamufashije kubimwumvisha kandi na we bimusaba kuguma iwabo kugira ngo yereke umubyeyi we ko ntacyo gukora umuziki byamuhinduyeho.

Uyu muhanzi uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda yasoje abwira abakunzi be ko indirimbo ye nshya yari itegerejwe n’abenshi yitwa “InshaAllah” isohoka kuri uyu Gatanu.

About The Author

author

David Blessing

I'm Imazirungu Horace a dedicated Journalist. I'm Rwandan Delivering breaking news, growing our community

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *