Umuhanzi Luwano Austin uzwi kumazina y’ubuhanzi nka Uncle Austin abinyujije kumbuga nkoranyambaga yatangaje ko agiye kuzamura undi muhanzikazi nyuma yabandi yagiye afasha mubihe bitandukanye binyuze muri “Uncles empire” ndetse nabo yagiye afasha mugihe yari umunyamakuru kubitangazamakuru bitandukanye nka KISS FM nibindi….
Uncle Austin azwiho gufata ukuboko abahanzi benshi muntangiriro z’urugendo rwabo mumuziki yatangaje ko mu minsi iri imbere azerekana undi muhanzikazi w’umuhanga mu kuririmba.
Abinyujije kurukuta rwe rwa X yahoze yitwa Twitter yagize ati “ndizerako uyu muhanzikazi nawe muzamukunda…nizerako uko numva aririmba neza ariko namwe muzamwumva”
“Mu minsi iri imbere ndabazanira umuhanzi mushya, izina rishya rifite ijwi ryiza.“
Uyu Uncle Austin yaherukaga gufasha umuhanzikazi Linda Montez binyuze muri Uncles empire kuva mu mwaka wa 2022 gusa mu mwaka wa 2024 uyu muhanzikazi yaje guhagarika umuziki bahita batandukana utyo
Uyu yagiye afata akaboko nabandi bahanzi muntangiriro zurugendo rwabo muri muzika abandi akabaha collabo zituma bamenyekana byihuse nka Marina Deborah uzwi cyane hano mu Rwanda no kuri Afurika yuburasirazuba, Phil emon bakoranye indirimbo “amasomo” mumyaka 2 ishize nabandi….

