TikTok yatangije ikoranabuhanga rifasha abantu guhaha no kwishyura

author
1 minute, 19 seconds Read

TikTok yatangaje uburyo bushya bwo korohereza abakoresha bayo kugura ibicuruzwa batavuye kuri uru rubuga.

Muri ubwo buryo harimo AI shopping assistant, umufasha wifashisha ubwenge buhangano, hamwe na one-click checkout, uburyo butuma umuguzi yishyura mu ntambwe nke.

Umufasha wa AI ukora nk’igikoresho cyo kuganira, aho umukoresha ashobora kubaza ibibazo ku bicuruzwa ashaka kugura, birimo imiterere yabyo, ingano n’uburyo bishobora kumugeraho.

Ku rundi ruhande, one-click checkout ituma umuntu ushaka kugura igicuruzwa yakibonye mu mashusho ari kuri For You ashobora guhita atangira kukigura, atabanje kunyura ku zindi paji za TikTok Shop.

Izi mpinduka ziri mu murongo TikTok iri gukurikizamo wo guhuza imyidagaduro n’ubucuruzi, ku buryo umukoresha ashobora kuva ku kureba amashusho akajya ku kugura igicuruzwa atiriwe ajya ku zindi mbuga.

Mu guteza imbere ubu buryo, TikTok yakoranye n’ibigo birimo Shopify, Salesforce, Stripe na Shoplazza.

Ubucuruzi bwo kuri TikTok bumaze kugira uruhare rukomeye ku isoko ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Raporo zigaragaza ko ibikorwa bifitanye isano na TikTok byagize uruhare mu kwinjiza hafi miliyari 81 z’amadolari mu bukungu bw’ubucuruzi muri Amerika, mu gihe Abanyamerika bagera kuri miliyoni 54 bavuga ko baguze ibicuruzwa nyuma yo kubibona kuri TikTok.

Kuva TikTok Shop yatangira gukorera muri Amerika muri Nzeri 2023, ubucuruzi bwo kuri uru rubuga bwakomeje kwiyongera.

Mu 2025, ibicuruzwa byagurishijwe binyuze kuri TikTok Shop muri Amerika byageze kuri miliyari 15.8 z’amadolari, bingana na 18% by’agaciro k’ubucuruzi bwakorewe ku mbuga nkoranyambaga muri icyo gihugu.

TikTok ikomeje gushaka uburyo abakoresha bayo bajya babasha kubona, guhitamo no kugura ibicuruzwa mu gihe basanzwe bareba amashusho, aho gusohoka kuri porogaramu bajya kubishakira ahandi.

TikTok yongeramo AI n’uburyo bworoshye bwo kwishyura.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *