Kinshasa yagejeje dosiye ya FDLR no kwa Museveni

author
1 minute, 54 seconds Read

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ikomeje gushaka inkunga y’ibihugu by’akarere mu gushyira mu bikorwa gahunda yayo yo kwambura intwaro abarwanyi ba FDLR, kubacumbikira no kubafasha gusubira mu buzima busanzwe.

Iki kibazo kiri mu by’ingenzi Kinshasa ikomeje kuganiraho n’abafatanyabikorwa bayo mu karere, mu gihe umwuka w’amakimbirane hagati ya RDC n’u Rwanda ukomeje, aho ikibazo cy’umutwe wa FDLR kiri mu bibazo by’umutekano bikomeje guteza impaka.

Mu minsi ishize, Floribert Anzuluni, Minisitiri wa RDC ushinzwe ukwihuza kw’akarere akaba n’intumwa ya Perezida Félix Tshisekedi, yagiranye ibiganiro n’abakuru b’ibihugu birimo Togo, Angola, Repubulika ya Congo n’u Burundi.

Anzuluni yagejeje kuri aba bayobozi amakuru ku ntambwe gahunda ya Kinshasa yo kwambura FDLR intwaro imaze gutera, ndetse n’ibikorwa biteganyijwe mu cyiciro gikurikira.

Kinshasa irifuza ko ibi bihugu ndetse n’abandi bafatanyabikorwa b’akarere bagira uruhare mu gushyigikira no guherekeza gahunda kugeza ishyizwe mu bikorwa.

Leta ya RDC ibona amasezerano yagiranye na FDLR muri Nyakanga nk’imwe mu nzira zo gukemura impungenge z’umutekano u Rwanda rukunze kugaragaza ku bijyanye n’uyu mutwe.

U Rwanda rufite imyumvire itandukanye n’iya Kinshasa ku buryo ikibazo cya FDLR kigomba gukemuka.

Kigali ivuga ko ibyemeranyijweho mu masezerano ya Washington hagati ya RDC n’u Rwanda bitagamije gusa gutandukanya abarwanyi n’intwaro zabo, ahubwo ko RDC igomba gusenya no gutesha agaciro ubushobozi bwa gisirikare bwa FDLR.

Ibi bitandukanye n’igitekerezo Kinshasa ikomeje gushyira imbere cyo kwambura abarwanyi intwaro, kubacumbikira no kubafasha gusubira mu buzima busanzwe.

Amasezerano ya Washington asaba RDC gukemura ikibazo cya FDLR, mu gihe u Rwanda na rwo rwiyemeje gukuraho ingamba z’ubwirinzi rwafashe mu rwego rwo guhangana n’icyo ruvuga ko ari ikibazo cy’umutekano gituruka muri RDC.

Nubwo Kinshasa imaze kohereza intumwa mu bihugu bitandukanye kugira ngo isabe ubufasha muri iyi gahunda, kugeza ubu ntiharamenyekana neza uko buri gihugu cyakiriye icyo cyifuzo.

Ntabwo kandi haratangazwa niba Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, n’abandi bakuru b’ibihugu Tshisekedi yagejejeho iyi gahunda barayemeye cyangwa niba hari abayirwanyije.

Iki kibazo gikomeje gukurikiranwa mu gihe RDC n’u Rwanda bikomeje gushaka uburyo bwo gushyira mu bikorwa ibyo byemeranyijeho, by’umwihariko ku kibazo cya FDLR n’umutekano wo mu burasirazuba bwa RDC.

Kinshasa ishaka ubufasha bw’ibihugu by’akarere mu gahunda yo kwambura FDLR intwaro.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *