Kuri uyu wa kabiri w’icyumweru tariki ya 16 ukuboza 2025, muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye hagiye kubera ibirori byo kwigisha urubyiruko no guhuza abakozi n’abakoresha CARREER SUMMIT 2025.
Ni ibirori bizitabirwa n’itsinda rigari ry’abanyarwenya rimenyerewe mu gusetsa abantu Genz comedy. Aba banyarwenya bazaba barangajwe imbere na Boss wabo Ndaruhutse Fally uzwi cyane nka merci ndetse kandi ibi birori bikazitabirwa n’abahanzi barimo Kitoko.
Career summit ni ibirori ngaruka mwaka bimaze kumenyerwa nabatuye mu karere ka huye by’umwihariko abanyeshuri biga muri za kaminuza zo mu mugi wa Butare, aho ubuyobozi butegura ihuriro ry’abakoresha ndetse n’abandi bafite aho bavuye naho bageze bagatanga ibiganiro ku bijyanye no kwiteza imbere mu rubyiruko ndetse n’abanyeshuri baba bagiye gusoza amashuri yabo.
Umwaka ushize ubwo ibi birori byabaga CAREER SUMMIT 2024 byari byitabiriwe n’ibyamamare mu Rwanda birimo MUGISHA Benjamin uzwi cyane nka TheBen, MUTESI Scovia Mama urwagasabo, Muyoboke Alex, ndetse n’abandi batandukanye.




