Abakozi batatu bakoreraga Akarere ka Rubavu banditse amabaruwa basezera ku mirimo yabo, barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, uw’Akagari n’umukozi w’urwego rushinzwe umutekano rwa DASSO. Abo bakozi ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyundo, Nyaransengiyumva Monique, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Terimbere, Mujawase Annualite, ndetse n’Umuhuzabikorwa wa DASSO mu Murenge wa Bugeshi, Dushimire Donatien. Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa […]
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko kiri gusuzuma uburyo mu gihe kiri imbere n’abahungu bashobora kujya bakingirwa virusi ya HPV, mu rwego rwo kugabanya ikwirakwira ryayo mu baturage. HPV ni virusi izwiho gutera kanseri y’inkondo y’umura ku bakobwa n’abagore, kandi yandurira cyane mu mibonano mpuzabitsina. RBC igaragaza ko kanseri y’inkondo y’umura ari imwe mu […]
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yiteguye kwakirana ubwuzu Inama ya 66 y’Ihuriro Mpuzamahanga ryita ku itegurwa ry’Inama (ICCA), izabera i Kigali kuva ku itariki ya 24 kugeza ku ya 27 Ukwakira 2027. Iyi nama ifatwa nk’iy’amateka ku Mugabane wa Afurika, kuko izaba ibereye kuri uyu mugabane ku nshuro ya mbere nyuma y’imyaka 20, aho iheruka […]
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko igihugu cye cyemeranyije n’u Buhinde ku masezerano mashya y’ubucuruzi agamije kongera imikoranire mu by’ubukungu n’ingufu. Aya masezerano ateganya ko Amerika igabanya imisoro yari yarashyizwe ku bicuruzwa bituruka mu Buhinde, ikava kuri 25% ikagera kuri 18% ngo kubera bwahagaritse kugura Peteroli y’u Burusiya.. Iri gabanyuka […]
Abantu batatu bo mu Kagari ka Murama, Umurenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, bitabye Imana bivugwa ko bazize inzoga , mu gihe undi basangiraga inzoga arimo kwitabwaho n’abaganga mu Bitaro bya Gitwe. Abaturage bo muri ako gace bavuga ko abo bantu bapfuye bikekwa ko bazize inzoga z’inkorano bari basangiye, ariko ubuyobozi bwo buvuga ko […]
Mu Karere ka Gomba, mu Mudugudu wa Saali, havuzwe inkuru yateje amatsiko n’impaka mu baturage nyuma y’uko umwana w’umuhungu yavutse ku wa Mbere tariki ya 2 Gashyantare 2026, bikavugwa ko yavutse afashe umudali w’idini rya Gatolika ugaragaza Mutagatifu Antuwani wa Padua atwaye Umwana Yezu mu kiganza cye. Ababyeyi b’uyu mwana bavuze ko byabateye gutungurwa bikomeye, […]
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko adasobanukiwe uburyo abantu babiri bashakanye bananiranwa kubana kugeza aho batandukanye, ashimangira ko abashakanye bakwiye kwihanganirana, anaha abanyamadini umukoro wo gushaka igisubizo kirambye ku bibazo byugarije imiryango. Yabigarutseho kuri uyu wa 1 Gashyantare 2026, ubwo yitabiraga amasengesho yo gusengera Igihugu no gushima Imana (National Prayer Breakfast) ategurwa n’Umuryango Rwanda […]
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakebuye abagerageza guhindura uko baremwe, agaragaza ko nta muntu ushobora guhinduka undi, ndetse ko no kubigerageza bishobora kubyara ingaruka mbi cyangwa ntibirambe. Yavuze ko ari na ko bimeze ku Rwanda nk’Igihugu, kidashobora guhinduka ikindi gihugu, ahubwo kikigira ku bandi kikarushaho kuba cyiza. Yabigarutseho mu masengesho ngarukamwaka yo gusengera Igihugu, yabaye […]
Inzego z’umutekano mu Karere ka Rutsiro zirimo guhiga bukware umusore w’imyaka 19 ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka irindwi, bikekwa ko yamushutse amuha 100 Frw. Ibi byabereye mu Murenge wa Kigeyo, Akagari ka Buhindure, mu Mudugudu wa Agaharawe, ku mugoroba wo ku wa 31 Ukuboza 2026. Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa Wungirije w’Umurenge wa Kigeyo, Mukaferesi Irene, […]
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kudafata ubutwari nk’amateka yo gusoma gusa, ahubwo rukabufata nk’indangagaciro igomba kuranga Umunyarwanda muzima. Yabigarutseho mu gitaramo cyo kwizihiza no gusingiza Intwari z’Igihugu, cyabaye mu ijoro rishyira ku Cyumweru tariki ya 1 Gashyantare 2026, mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu, cyateguwe n’Umujyi […]
