author

David Blessing

I'm Imazirungu Horace a dedicated Journalist. I'm Rwandan Delivering breaking news, growing our community

Erling Haaland ‘yariye seen’ Tom Holland wamenyekanye nka Spider-man

Ubusanzwe, iyo uri umustar ukomeye nka Tom Holland (uzwi cyane nka Spider-Man), uba uzi ko ushobora kwandikira uwo ari we wese agahita agusubiza yanyuzwe. Gusa, ibi siko byagendekeye uyu mukinnyi wa filime w’Umunyamerika ubwo yageragezaga kwegera rutahizamu w’ikirangirire wa Manchester City, Erling Haaland. Tom Holland yavuze ko iyi myitwarire ya Haaland yamucishije bugufi. Yabivugiye mu […]

Burna Boy yaje ku mwanya wa mbere ku rubuga rwa billboard

Burna Boy, umuhanzi w’Umunya-Nigeria, Damini Oguluyanditse yanditse amateka yo kuba umunyamuziki w’Umunyafurika wa mbere ugize indirimbo ije ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’indirimbo 200 zikunzwe ku rubuga rwa Billboard cyane kurusha izindi ku Isi (Billboard Global 200 Songs). Indirimbo ye Dai Dai niyo yamugejeje kuri uru rwego akaba yarayikoranye n’umuhanzi w’Umunya-Colombia, Shakira,Iyi ndirimbo yabo […]

Intonganya z’Umupira w’amaguru hagati y’abafana mu Kabari Zavuyemo Urupfu

Umukino w’umupira w’amaguru wari ukwiye kuba uw’ibyishimo n’ubusabane, wahindutse icyunamo mu Murenge wa Mahembe nyuma y’uko umugabo umwe yambuwe ubuzima azira ubushyamirane bushingiye ku makipe y’u Bufaransa na Maroc. Ibi byago byabereye mu kabari k’uwitwa Niyibitanga Paul kuri santere y’ubucuruzi ya Mugonero, mu gicuku cyo ku wa 10 Nyakanga 2026. Ngirabakunzi Elie wareberaga uwo mukino […]

The Ben n’Umuziki w’u Rwanda mu Maso y’Abanyabigwi: Ikiganiro Cyihariye hamwe na Makanyaga

Mu rwego rwo gushyigikira n’gushimira abahanzi basize amateka mu muziki w’u Rwanda, itsinda ry’abanyabigwi mu myidagaduro n’ababyeyi bazwi muri Cinema nyarwanda bishyize hamwe bagenera umuhanzi The Ben impano idasanzwe y’ishimwe n’impundu za kibyeyi. Mu kiganiro cyashyizwe ku murongo wa YouTube kuri uyu wa Kane, tariki ya 9 Nyakanga 2026, umunyamuziki w’icyatwa Makanyaga Abdul yagarutse ku […]

RBC yagaragaje ko Malariya na HIV/SIDA bitanga icyuho cyo kwandura Igituntu

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) cyagaragaje ko indwara y’Igituntu, Malariya, na Virusi itera SIDA (HIV) zifitanye isano ya hafi mu guca umubiri intege, by’umwihariko mu miryango iciriritse ndetse n’ifite ubushobozi budahagije bw’imibereho. Ibi byagarutsweho na Dr Yves Habimana Mucyo ukuriye Ishami rishinzwe kurwanya igituntu mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) aho yagize ati: “Izo ndwara zifitanye […]

Inama Mpuzamahanga ku mikoreshereze ya AI mu miyoborere igiye kubera mu Rwanda

Kuva ku wa 9 kugeza ku wa 11 Nyakanga 2026, amaso y’isi yose, by’umwihariko ay’Umugabane wa Afurika, azaba ahanze i Kigali. U Rwanda rugiye kwakira Inama Mpuzamahanga Nyafurika y’iminsi itatu yiga ku Bwenge Buhangano (Artificial Intelligence – AI), ije nk’inzira nshya n’amahirwe akomeye yo guhuza ikoranabuhanga n’imiyoborere irambye. Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti: “Kuyobora […]

Abanyeshuri bagera kuri 277 452 batangiye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Kuri uyu wa mbere, tariki ya 7 Nyakanga 2026, Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yasabye abanyeshuri 277 452 batangiye  gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza hirya no hino mu Gihugu, kwirinda ubwoba bagakora ibizamini nta gihunga kandi bakabitsinda neza, kuko Igihugu kibitezeho kucyubaka. Uyu mwaka w’amashuri wa 2025/2026 ugaragaza ishusho nshya y’uburezi mu Rwanda, by’umwihariko ku […]

Urukiko rwasubitse urubanza rwa Adolphe Kalisa ‘Camarade’ ukurikiranyweho kunyereza umutungo w’Amavubi

Urukiko Rukuru rwa Kigali rwasubitse iburanisha ry’urubanza ubushinjacyaha buregamo Adolphe Kalisa, uzwi nka Camarade, wahoze ari umuyobozi mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA). Kalisa araburana asaba kurekurwa by’agateganyo mu gihe agitegereje kuburanishwa mu mizi ku byaha akurikiranyweho birimo kunyereza umutungo no gukora inyandiko mpimbano. Ibi byaha byose bikaba bifitanye isano n’imikoreshereze y’amafaranga yagenewe ingendo […]

RASA UR HUYE igiye kwakira aba bishops babiri mu iteraniro ry’amateka

Umuryango w’Abanyeshuri b’Abangilikani biga muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye (RASA UR-Huye), watangaje ko ku Cyumweru, tariki ya 17 Gicurasi 2026, uzagirira ibihe bidasanzwe mu iteraniro rizabera imbere mu kaminuza. Ni ku nshuro ya mbere, uyu muryango uzaba wakiriye icyarimwe Abasenyeri babiri b’itorero rya Angilikani mu Rwanda baturuka mu ma Diyoseze atanduakanye ya Butare […]