Kuva ku wa 9 kugeza ku wa 11 Nyakanga 2026, amaso y’isi yose, by’umwihariko ay’Umugabane wa Afurika, azaba ahanze i Kigali. U Rwanda rugiye kwakira Inama Mpuzamahanga Nyafurika y’iminsi itatu yiga ku Bwenge Buhangano (Artificial Intelligence – AI), ije nk’inzira nshya n’amahirwe akomeye yo guhuza ikoranabuhanga n’imiyoborere irambye.
Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti: “Kuyobora mu bihe by’Ubwenge Buhangano (Leading in the Age of Artificial Intelligence),” izaba ihuriro ry’abantu barenga amagana baturutse mu nzego z’ubuyobozi bwa Leta, abikorera, abashoramari, impuguke mu ikoranabuhanga, ndetse n’abashakashatsi banyuranye baturutse muri Afurika n’ahandi ku isi.
Mu kiganiro n’abanyamakuru gitegura iyo nama kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Nyakanga 2026, Prof. Madison Ngafeeson, washinze akaba na Perezida w’Umuryango LEAD Missions International uharanira kugira abayobozi bafite indangagaciro nzima ari na wo utegura iyo nama, yavuze ko impamvu bahisemo kuyakirira mu Rwanda ari uko rubonwa nk’igihugu cy’icyitegererezo mu miyoborere no kwiyubaka nyuma y’amateka akomeye ya Jenoside yakorewe Abatutsi rwanyuzemo.
“Impamvu twahisemo u Rwanda ni uko ari urugero rwiza ku bindi bihugu bya Afurika. Mu myaka 32 ishize rwavuye mu mateka akomeye, ariko rwashoboye kubaka igihugu gikomeye gikorera abaturage. Ni urugendo ibindi bihugu bishobora kwigiraho bikarukuramo amasomo,” — Prof. Madison Ngafeeson.
Uyu muhanga yashimangiye ko u Rwanda ruzaba urubuga rwo kwigiranaho, aho ibihugu nka Canada, u Bwongereza, Jamaica, Cameroun, Nigeria, n’Afurika y’Epfo bizasangira ubunararibonye n’Abanyarwanda ku byo bagezeho, ari na ko bishakira hamwe ibisubizo by’ibibazo byugarije Afurika.
Prof. Ngafeeson yavuze ko kimwe mu bitera imbaraga LEAD Missions International guteza imbere imiyoborere ari imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2030, umuntu umwe muri bane bazaba batuye Isi azaba ari Umunyafurika.
Yagize ati: “Mu mwaka wa 2030, kimwe cya kane cy’abatuye Isi bazaba ari Abanyafurika. Ibi bivuze ko Afurika izaba ifite uruhare runini mu hazaza h’Isi. Ariko si ukuba dufite abaturage benshi gusa; tugomba no kugira abayobozi bafite ubushobozi bwo kuyobora Isi mu ikoranabuhanga, mu guhanga udushya no mu miyoborere myiza.”
Yongeyeho ko iyi nama izasesengurirwamo ahazaza h’ubuyobozi, imiyoborere n’ikoranabuhanga muri Afurika, hibandwa ku ruhare AI izagira mu iterambere ry’umugabane.
Prof. Ngafeeson yavuze ko intego nyamukuru y’iyi nama ari ugushakira hamwe ibisubizo byafasha Afurika guhangana n’ibibazo biri imbere, aho gukomeza gutegereza ko ibibazo bikemuka ubwabyo.
Yagize ati: “Ntidushaka abayobozi muri Afurika batita ku bintu bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage. Niba ubwenge buhangano (AI) buzagira uruhare mu guhindura ubuzima bw’abantu, kuki wowe nk’umuyobozi utagomba gushishikazwa no kumenya uko buzagira ingaruka ku baturage uyobora? niba buzabafasha cyangwa bukabagirira nabi, ugomba kubyitaho”.
