Abanyeshuri bagera kuri 277 452 batangiye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

2 minutes, 1 second Read

Kuri uyu wa mbere, tariki ya 7 Nyakanga 2026, Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yasabye abanyeshuri 277 452 batangiye  gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza hirya no hino mu Gihugu, kwirinda ubwoba bagakora ibizamini nta gihunga kandi bakabitsinda neza, kuko Igihugu kibitezeho kucyubaka.

Uyu mwaka w’amashuri wa 2025/2026 ugaragaza ishusho nshya y’uburezi mu Rwanda, by’umwihariko ku bwiyongere budasanzwe bw’abana baganye ishuri n’imbaraga Leta yashyize gukomeza guteza imbere ireme ry’uburezi n’imibereho myiza y’Abanyarwanda ndetse n’abaturarwanda.

Ibizamini byatangiye mu gihugu cyose, ariko ku mugaragaro byatangirijwe mu Mujyi wa Kigali ku bigo bya G.S Remera Catholique  riri mu Karere ka Gasabo n’irya G.S Karembure  riri mu Karere ka  Kicukiro.

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, ari na we wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yagiranye ibiganiro n’abanyeshuri mbere y’uko batangira ibizamini. Mu ijambo rye ryaranzwe n’ubwuzu ariko ririmo n’impanuro zikomeye, Minisitiri Nsengimana yasabye abanyeshuri kwirinda ubwoba n’igihunga, kuko ibyo bagiye kubazwa ari ibyo bize mu mashuri yabo ya buri munsi.

Yagize ati: “Mubyitondere musome, mukore iyo bwabaga,mbifuriza ko mutsinda.  Muzarwubaka mukomereje aho abandi bazaba bagejeje. Twizeye ko mutazadutenguha.”

Minisitiri yashimangiye ko aba banyeshuri batari gukora ibizamini ku bwabo gusa, ahubwo ko igihugu kibatezeho ibintu bikomeye mu minsi iri mberi, dore ko ari bo maboko n’ubwenge bizubaka u Rwanda rw’ejo hazaza.

Kimwe mu byaranze uyu mwaka w’amashuri mbere y’ibizamini, ni umwihariko w’imyiteguro yateguwe neza mu mezi n’iminsi yabanjirije ibizamini. Minisitiri Nsengimana yagaragaje ko ubuyobozi bw’amashuri n’ababyeyi bafatanyije bya hafi mu gufasha abana gusubiramo amasomo no kubungabunga umutekano wabo wo mu mutwe.

Ubu bufatanye bwatumye abana batagira aho bahurira n’ihungabana cyangwa igitutu cy’ibizamini, ahubwo bituma binjira mu gihe cy’ibizamini bafite amahoro n’umutuzo.

Bamwe mu  banyeshuri  batangiye ibizamini biga kuri G.S Remera Catholic batangaje ko nta bwoba bafite bw’ibizamini kuko bigishijwe neza.

Mugisha Eric yagize ati: “Niteguye gukora neza kuko batwigishije neza.” Manzi Owen na we yagize ati: “Ibyinshi twarabyize nta bwoba mfite.”

Abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 biyongereyeho 57 526, ugereranyije n’abagera ku 219 926 bari bakoze umwaka ushize wa 2024/2025.

Iri zamuka ry’imibare y’abakora ibizamini bya leta, Minisiteri y’Uburezi ivuga ko ryaturutse ahanini n’uburyo umubare w’Abanyarwanda ugenda wiyongera ndetse na gahunda zikomeza gushyirwamo imbaraga mu burezi zituma abanyeshuri badata ishuri.

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph 
Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph yasabye abari gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza kwirinda ubwoba

About The Author

author

David Blessing

I'm Imazirungu Horace a dedicated Journalist. I'm Rwandan Delivering breaking news, growing our community

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *