Umuryango Fruits of Love washimiwe igikorwa cyo gusanira inzu n’igikoni umukecuru utuye i Nyamirambo

author
1 minute, 23 seconds Read

Kuri uyu wa 5 Nyakanga 2026, Umuryango fruits of Love wasubukuye igikorwa cy’urukundo cyo gusanira inzu umukecuru w’imyaka 74 usanzwe utuye mu karere ka nyarugenge umurenge wa Nyamirambo akagali ka Rugarama umudugudu wa Kiberinka mu isibo ya Ubutwari.

Byatangiye ari ikifuzo cyo gufasha umwe mu barokotse Genoside yakoretwe abatutsi mu 1994, ariko birangira kivuyemo ubuhamya bugararagaza ko urukundo rugira Imbagara zidasanzwe iyo abantu bahuje umutima.

Uyu muryango Fruits of Love Usanzwe ukora ibikorwa by’urukundo birimo gusura abarwayi batagira gikurikirana kwa muganga, kubakira ndetse no gufasha abatishoboye mu gihugu, n’indi mirimo yo gufasha utibagiwe n’ivugabutumwa.

Fruits of Love igizwe n’urubyiruko ndetse n’abakuze b’abakristo, bakaba kandi nta dini na rimwe bashingiyeho nubwo bakora umurimo w’ivugabutumwa.

Iyi nzu basaniye uyu mukecuru yari ku nshuro ya kabiri bari bayigarutseho kuko inshuro ibanza bari bayitangiye ariko imirimo ntiyarangira. bakaba barimo bayikorera amasuku, kuyitera amarangi ndetse no kumusanira igikoni cyari cyarangiritse.

Uyu mukecuru witwa Uzamushaka Annociatha yashimiye abanyamuryango bitanze bakamukorera iki gikorwa ,kandi abifuriza kuzarama maze bakabona imigisha y’imana.

Ati “Imana ibahe umugisha mfite imyaka 74, muzagere aho ngeze, kandi Imana izabahe umugisha.”

Ubwo basozaga iki gikorwa umukuru w’isibo y’ubutwari uyu mukecuru abarizwamo Nyiranzeyimana consille yashimishijwe n’iki gikorwa ndetse ashimira uyu muryango kubera ibikorwa by’urukundo bakora, ndetse anabasabira umugisha.

Umuyobozi uhagaririye uyu muryango IGIRANEZA Belyse, mu butumwa yageneye abo ayoboye ndetse n’inshuti za Fruits of Love yagize ati:

Mu izina rya Fruits of Love ndashimira mbikuye ku mutima buri wese wagize uruhare muri uyu mushinga. waba waraduteye inkunga y’amafaranga, ibikoresho, watanze imbaraga zawe, waradusengeye, waraduteye imbaraga cyangwa waradufashije gusangiza abandi icyerekezo cyacu, Umusanzu wawe wagize uruhare rukomeye mu gutuma ibi byose bishoboka.

Fruits of Love ikomeje gukora ibikorwa by’urukundo mu gihugu
Ubutumwa bwa perezida w’uyu muryango agaruka kuri iki gikorwa

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *