“Nta gihugu cy’Afurika cyagakwiye kuba giterwa mu kinyejana cya 21” Perezida mushya wa AU Ndayishimiye

Perezida w’igihugu cy’u Burundi Evariste Ndayishimiye yasezeranyije gukora ibishoboka byose mu mushinga w’Ubumwe bw’Afurika wo gucecekesha intwaro, kugira ngo abaturage b’Afurika babeho mu mutekano, mu cyubahiro n’icyizere, nyuma yo gutorerwa kuyobora uyu muryango. Ndayishimiye yatorewe kuyobora uyumuryango mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu ku cyicaro cy’umuryango wunze ubumwe bw’Afurika (AU/UA) i Addis Abeba muri […]

Obama yagarutse kuri videwo y’irondaruhu yatangajwe na Trump imugaragaza nk’inguge

Uwahoze ari Perezida w’Amerika Barack Obama yavuze mu buryo buziguye kuri videwo y’irondaruhu yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga za Perezida Donald Trump, abwira umuyobozi w’ikiganiro cya podcast ko kugira isoni n’imyitwarire myiza byahoze biranga abayobozi, ubu byatakaye. Iyo videwo ikomeretsa yari irimo igice kigaragaza Obama n’umugore we Michelle nk’inguge, bituma binegwa henshi n’abo mu ishyaka ry’abademokarate […]

Texas: Umukobwa yarashwe na se nyuma y’impaka zishingiye kuri Donald Trump

Inkuru y’akababaro y’iyicwa rya Lucy Harrison, umukobwa w’imyaka 23 ukomoka muri Cheshire mu Bwongereza, ikomeje kugarura amarira mu maso y’abantu nyuma y’aho hagaragariye ibimenyetso bishya mu rukiko bigaragaza ko urupfu rwe rwajemo amakimbirane ashingiye kuri politiki n’ubusinzi Mu buhamya bwatanzwe n’umukunzi wa nyakwigendera, Sam Littler, imbere y’urukiko rwa Cheshire, yagaragaje ko uruzinduko rwari rwatangiye ari […]

Mad Ice n’Urukundo rw’Ibanga kuri Cindy Sanyu: “Namukundaga nkirinda ko abimenya”

Umuhanzi Mad Ice, umwe mu banyabigwi b’umuziki muri Tanzania, yashize amanga avuga ku rukundo rwakunze kumubamo imbere rwerekeye umuhanzikazi w’Umunyauganda, Cindy Sanyu. Nubwo isi yose yabonaga ari ubushuti busanzwe, kuri Mad Ice ngo hari harimo akantu k’inyatane. Mad Ice avuga ko atatwarwaga n’izina rya Cindy nk’icyamamare, ahubwo yakururwaga n’uburyo uyu mugore yitwaraga n’umutima we wa […]

Umukino wahuje Abahutu n’Abatutsi i Burundi wateje impaka ku mbuga nkoranyambaga

Umukino w’umupira w’amaguru wahuje amakipe yiswe ay’Abahutu n’ay’Abatutsi wabereye i Burundi ku wa 5 Gashyantare 2026, watumye ku mbuga nkoranyambaga hacicikana ibitekerezo byinshi n’impaka ku buryo wateguwe n’uko wakiriwe. Uyu mukino wateguwe n’Ishyirahamwe “Abavukanyi” rikorera muri Nyabugete, zone ya Ruziba, rivuga ko rigamije guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda b’Abarundi. Warangiye ikipe y’Abatutsi itsinze y’Abahutu […]

Yamaze amasaha 21 munsi y’ubutaka agihumeka nyuma yo kugwirwa n’ikirombe

Abatuye muri Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagize agahinda gakomeye nyuma y’inkangu yagwiriye ikirombe cy’amabuye y’agaciro cya Luwowo giherereye muri Rubaya, rigahitana abarenga 200. Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wa tariki ya 28 Mutarama 2026, aho amakuru yatangiye gukwirakwira ahagana saa cyenda z’umugoroba. Abari hafi y’aho […]

Ubuhinde bufitanye umubano wihariya n’America? Trump yagabanyije imisoro ku buhinde

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko igihugu cye cyemeranyije n’u Buhinde ku masezerano mashya y’ubucuruzi agamije kongera imikoranire mu by’ubukungu n’ingufu. Aya masezerano ateganya ko Amerika igabanya imisoro yari yarashyizwe ku bicuruzwa bituruka mu Buhinde, ikava kuri 25% ikagera kuri 18% ngo kubera  bwahagaritse kugura Peteroli y’u Burusiya.. Iri gabanyuka […]

Sudan Airways yageze i Khartoum nyuma y’imyaka 3 ubwikorezi bw’indege buhagaritswe n’intambara

Ku Cyumweru tariki ya 1 Gashyantare 2026, indege y’abagenzi ya Sudan Airways yageze ku kibuga cy’indege cya Khartoum, ku nshuro ya mbere nyuma y’imyaka hafi itatu ibikorwa by’ubwikorezi bwo mu kirere bihagaritswe bitewe n’intambara yari imaze igihe ishegeshe Sudani. Ikigo gishinzwe indege za gisivili muri Sudani cyatangaje ko iyi ari “indege y’amateka”, kivuga ko igaragaza […]

Ubukene bumeze nabi mu muryango w’abibumbye UN

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, AntĂłnio Guterres, yatangaje ko uyu Muryango wugarijwe n’ibura ry’amafaranga ku buryo nta hatagize igikorwa, amafaranga ufite azashira bitarenze mu kwezi kwa Nyakanga 2026. Ni ibikubiye mu ibaruwa Antonio Guterres yandikiye ibihugu binyamuryango 193 bya LONI. Antonio Guterres yavuze ko uyu Muryango uri mu kibazo cyo kuba washiranwa n’amafaranga kuko ibihugu byinshi […]

Perezida w’Amerika; Donald Trump agiye gutereka inzara zibe ndende, nk’iza Nicki Minaj.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yashimye Nicki Minaj amwita umwe mu baraperikazi bakomeye mu mateka, anongera ateramo urwenya avuga ko ashobora no kureka inzara ze zikamera nk’ize uyu muhanzi, zizwiho kuba ndende kandi zigaragara cyane. Ibi Trump yabivuze ku wa Gatatu tariki ya 28 Mutarama, ubwo yahamagaraga Nicki Minaj ku rubyiniro […]