Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, guhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Ishimwe Patrick, Ishimwe François Xavier, Kwizera Nestor uzwi nka Pappy Nesta na Kalisa John uzwi nka K John, nyuma yo kubahamya gusakaza amashusho y’urukozasoni ya Yampano. Amashusho baregwa gusakaza ay’umuhanzi uwo Rizagwira Florien wamenyekanye nka Yampano yashyizwe hanze […]
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje imyanzuro 12 yafatiwe mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yateranye ku wa 5-6 Gashyantare 2026, ku nshuro yayo ya 20, uyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul KAGAME. Mu bitabiriye Umushyikirano, harimo abayobozi batandukanye n’abahagarariye abikorera, Abanyarwanda baba mu mahanga, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’imiryango mpuzamahanga, n’abandi bafatanyabikorwa, n’itangazamakuru. Imyanzuro […]
Umujyi wa Kigali watanze ubutumwa bushishikariza abaturage kurushaho kwita ku isuku y’umubiri n’aho baba, ubinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X ku wa 16 Gashyantare 2026. Mu butumwa bwatangajwe, hagarutswe ku kamaro ko kuba umuntu w’umusirimu arangwa n’isuku aho atuye, aho akorera n’aho anyura. Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwibukije ko ari ngombwa koga umubiri wose ukoresheje […]
Inkuba yakubise mu busitani bw’ishuri rya GS Gahisi riherereye mu Murenge wa Rangiro, Akarere ka Nyamasheke, bituma abana barindwi bagira ikibazo cy’ihungabana, bamwe bajyanwa kwa muganga kugira ngo bitabweho. Ibi byabaye ku wa Kane tariki ya 12 Gashyantare 2026, mu mvura yaguye mu masaha ya nyuma ya saa sita. Inkuba yakubise hafi y’inyubako z’amashuri, aho […]
Kuri uyu wa 13 muri kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye hari kubera ibirori byo gutangira icyerekezo gishya cyafunguriwe abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubuzima CMHS birori bya White Coat Ceremony 2026. Ibi birori byitabiriwe n’abayobozi batandukanye, ababyeyi, abanyamakuru, ndetse n’abanyeshuri ba nyir’ukubitegurirwa. Mubayobozi bitabiriye ibi birori harimo n’uhagarariye ibitaro bikuru bya kaminuza […]
Abaturage bane bo mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Bweramana, bitabye Imana nyuma yo kunywa inzoga y’inkorano izwi nk’umusogongero, bikekwa ko yari ivanzemo ibindi bintu bishoboko ako aribyo byahitanye ubuzima bwabo. Ibi byabereye mu Kagari ka Rwinyana nk’uko byemezwa n’inzego zitandukanye z’aho byabereye. Amakuru atangwa n’abaturage bo muri ako gace avuga ko iyi nzoga bayinyoye […]
Umuhanzi Mad Ice, umwe mu banyabigwi b’umuziki muri Tanzania, yashize amanga avuga ku rukundo rwakunze kumubamo imbere rwerekeye umuhanzikazi w’Umunyauganda, Cindy Sanyu. Nubwo isi yose yabonaga ari ubushuti busanzwe, kuri Mad Ice ngo hari harimo akantu k’inyatane. Mad Ice avuga ko atatwarwaga n’izina rya Cindy nk’icyamamare, ahubwo yakururwaga n’uburyo uyu mugore yitwaraga n’umutima we wa […]
Mobile Money Rwanda Ltd ifatanyije na NCBA Bank Rwanda batangaje ko bashyize ku isoko serivisi nshya ebyiri za MoKash zirimo Loan Top Up na Lock Savings, zigamije gufasha abakiliya kwizigamira neza no kubona inguzanyo mu buryo bworoshye. Izi serivisi zigenewe abakoresha Mobile Money bakunda kwizigamira no gusaba inguzanyo banyuze kuri MoKash, hagamijwe kubongerera amahirwe mu […]
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Kamembe mu Karere ka Rusizi rwataye muri yombi umukobwa witwa Gihozo Henriette w’imyaka 18, ukurikiranyweho icyaha cyo gukomeretsa umusore w’imyaka 25 akoresheje urwembe, nyuma y’impaka zavutse hagati yabo. Ibi byabereye mu kabari ko mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Gihundwe, Umurenge wa Kamembe. Amakuru atangwa n’abari aho avuga […]
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko mu gihembwe cy’Itumba cy’uyu mwaka wa 2026 hateganyijwe imvura izaba iri hejuru y’impuzandengo isanzwe, gisaba abaturage n’inzego zitandukanye gufata ingamba zo kwirinda ingaruka zishobora guterwa n’ibiza. Ibi byatangajwe ku wa 10 Gashyantare 2026 mu nama yahuje Meteo Rwanda, Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) n’abafatanyabikorwa bayo, igamije […]
