Inama y’Igihugu y’Umushyikirano igiye kuba ku nshuro ya 20 muri Gashyantare 2026

Guhera ku tariki ya 5 kugeza ku ya 6 Gashyantare 2026, hategerejwe Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 20, izitabirwa n’Abanyarwanda bahagarariye ibyiciro bitandukanye birimo abayobozi mu nzego z’Igihugu, Abanyarwanda baba mu mahanga, abahagarariye ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga, abafatanyabikorwa mu iterambere ndetse n’abahagarariye ibitangazamakuru bitandukanye. Iyi nama izakurikirana iheruka kuba ku nshuro ya 19, yabaye kuva […]

Ibigo bibuza Abana kuvuga ikinyarwanda byahagurukiwe na MINUBUMWE

Kuvuga no kwandika Ikinyarwanda neza ni imwe mu nkingi z’umuco n’ubumwe bw’Abanyarwanda. Gusa muri iki gihe, hari bamwe mu Banyarwanda babibona nk’ibitagendana n’iterambere, bakakivuga bakigoreka, abandi bakakivanga n’indimi z’amahanga bagamije kwiyemera. Ikibabaje kurushaho ni uko hari n’amwe mu mashuri bivugwa ko ahanira abana kuvuga ururimi rwabo kavukire. Hari ababyeyi n’abana bafata kutamenya Ikinyarwanda nk’icyerekana “iterambere” […]

UR Ishami rya Huye batangiye kwakira Intake ya 2 mu buvuzi

Kaminuza y’u Rwanda yatangiye kwakira icyiciro cya kabiri cy’abanyeshuri bashya biga Ubuvuzi, ku Ishami rya Huye, mu rwego rwo gukomeza kwakira abanyeshuri b’umwaka w’amashuri wa 2025/2026. Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe Igenamigambi n’Imiyoborere Raymond, aba banyeshuri bari mu itsinda rya kabiri ry’abiga mu Ishuri Rikuru ry’Ubuvuzi College of Medicine and Health […]

Alyn Sano yakoze ibidasanzwe mu gitaramo yitabiriye cyitwa “The NAMM SHOW 2026” muri America

Umuhanzikazi Alyn Sano uririmba mu njyana ya Afro-pop yitabiriye Inama ndetse n’igitaramo gikomeye cyabereye muri Anaheim Convention Center muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iki ni igitaramo cyamuhaye amahirwe yo kwambuka imipaka yakarere yinjira ku rwego rw’abahanzi bahatanira isoko mpuzamahanga. Iki gitaramo cyabaye nyuma yuko inama mpuzamahanga yari yaratangiye mbere ku wa 20 kugeza 24 […]

Izamuka ridasanzwe ry’igiciro cya zahabu ku isoko ritegeze ribaho mu mateka

Ku itariki ya 26 Mutarama 2026, igiciro cya zahabu cyazamutse cyane kirenga amadorali 5,000 kuri ounce imwe (garama 28), biba ku nshuro ya mbere bibayeho mu mateka y’isoko mpuzamahanga ry’imari. Iri zamuka rikomeye ryatewe n’uko isi iri mu bihe by’ubwoba n’ukutizera ubukungu, biterwa n’amakimbirane ya politiki, intambara z’ubucuruzi, ndetse n’igabanuka ry’agaciro k’idolari rya Amerika. Ibi […]

Inyito Ubushinjacyaha rihindurwe, umushinga wa Umuhuza Mugisha Yves.

Umwe mu banyeshuri b’amategeko mu Ishuri Rikuru ryo Kwigisha no Guteza Imbere Amategeko (ILPD) yashyize ahagaragara inyandiko isaba ko inyito ‘Ubushinjacyaha’ yahindurwa, hagashakwa ijambo rishya rihuriza hamwe inshingano zo gushinjura no gushinja. Uwo munyeshuri, Umuhuza Mugisha Yves, yatanze ubushakashatsi bwe ku buyobozi bwa ILPD, bukaba bwaremejwe n’ishuri. Mu nyandiko ye, Mugisha avuga ko inyito “Ubushinjacyaha” […]

Umugabo yishe umugore we amuhoye kuba yatije isuka.

Inzego z’umutekano n’ubuyobozi mu Karere ka Rusizi zirimo gushakisha umugabo ukekwaho kwica umugore we w’isesezerano, nyuma y’uko habonetse umurambo w’umugore mu nzu yabo. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Muhora, Akagari ka Mataba, Umurenge wa Nkungu, mu Karere ka Rusizi, mu ijoro ryo ku wa 24 Mutarama 2025. Nk’uko amakuru abivuga, saa yine z’ijoro ni bwo […]

JAPHET MPAZIMPAKA YAKOZE IGITARAMO GITEGUZA IGITABO YANDITSE KU BIBERA MU ISI Y’IMBUGA NKORANYAMBAGA.

Imbuga nkoranya mbaga zikomeje kuba igikoresho cyo kubaka amazina akomeye kuri social media gusa benshi bavugako bishobora kuba intandaro y’ihungabana. Umunyarwenya Japhet Mazimpaka yabigaragaje mu buryo bwihariye mu gitaramo yise “Social Media Influenza”, cyabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 23 Mutarama 2026, aho yasobanuye mu rwenya n’ubuhamya uko ubwamamare bwo ku mbuga […]