Mu kiganiro kidasanzwe muri Kongere ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Chris Smith, Perezida w’Akanama gashinzwe Afurika, yagaragaje ko hari icyizere gishya cy’amahoro arambye mu karere k’Ibiyaga Bigari. Iki cyizere gishingiye ku “Masezerano ya Washington” yateguwe n’ubutegetsi bwa Perezida Trump, akaba abonwa nka rukuruzi ishobora guhagarika intambara imaze imyaka irenga 30. Inkingi eshatu z’aya masezerano […]
Mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) hatangirijwe ku nshuro ya mbere mu Rwanda igikorwa cyo kubaga indwara y’igicuri, ni igikorwa cyateguwe mu gihe cy’icyumweru kigamije gufasha abarwayi bari basanzwe boherezwa kuvurirwa mu mahanga, by’umwihariko mu Buhinde. Iki gikorwa cyatangiye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 9 Gashyantare 2026, gitangizwa habagwa umurwayi wa mbere. Uwo […]
Abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bateguriwe igitaramo cyihariye kigamije kubahuza n’ubukerarugendo, bakaramya Imana banasura ahantu nyaburanga hatandukanye mu gihugu. Iki gitaramo cyateguwe n’umuramyi ukunzwe na benshi mu Rwanda, Israel Mbonyi, ku bufatanye n’umuramyi Rachel Uwineza ndetse na sosiyete itegura ibitaramo ya Upper Room Event. Abagitegura bavuga ko bashaka guhindura imyumvire ivuga ko abakirisitu […]
Abantu bataramenyekana bibye insinga z’amashanyarazi zihuza amapoto abiri yo ku matara yo ku muhanda, mu Mudugudu wa Nyaburanga, Akagari ka Nengo, Umurenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, hafi y’ikiyaga cya Kivu. Izi nsinga zacukuwe nijoro, abazibye barazitwara, ubu bakaba bagishakishwa. Aya makuru yemejwe n’abanyerondo bakorera muri ako gace, bavuga ko byabaye mu masaha y’ijoro […]
Abaturage bo mu Mudugudu wa Mujuga, Akagari ka Mujuga, Umurenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe bari mu rujijo nyuma y’urupfu rw’abantu bane rwabaye mu minsi ikurikiranye, bivugwa ko bari kuzira inzoga banyweye ubwo bari bagiye gutabara umuturanyi wabo wari wagize ibyago. Amakuru aturuka muri aka gace avuga ko byatangiriye ku rupfu rwa Uwamahoro Melania, […]
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA) cyatangije ku mugaragaro igikorwa cyo kwemeza imyirondoro no gufotora abatuye Umujyi wa Kigali, mu rwego rwo gutanga indangamuntu z’ikoranabuhanga (SSDID). Iki gikorwa kigamije kuvugurura no kunoza amakuru y’irangamimerere y’abaturage hashingiwe ku byatangajwe n’ubuyobozi bwa NIDA n’Umujyi wa Kigali. Iyi gahunda yatangiye ku wa 7 Gashyantare 2026, ikorerwa mu Turere twose […]
APR FC inganyije na Bugesera FC ibitego 2-2 mu mukino w’Umunsi wa 19 wa Shampiyona y’u Rwanda wabaye tariki 7 Gashantare 2026, waberaga kuri Bugesera stadium, uyumukino wari butangire saa 15:00 ariko kubera imbogamizi z’urugendo ikipe ya Bugesera FC yahuye nazo zitayiturutseho, abayobozi b’umukino bemeje ko utangira saa 15:30. Umukino watangiye APR FC ifite imbaraga […]
Kuri uyu wa 7 Gashyantare 2026, muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye habereye amarushanwa y’imbyino gakondo n’ubusizi ahuza amashuri makuru na kaminuza, ku nshuro ya kabiri. Yari afite insanganyamatsiko igira iti: “Ubuhanzi, inkingi y’ubukungu burambye.” Aya marushanwa yabereye mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, ahuza ICK, Kaminuza ya Gitwe, RP Huye na Kaminuza […]
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yijeje Abanyarwanda ko umutekano w’Igihugu urinzwe neza, abasaba kuryama bagasinzira batekanye kuko ingamba z’ubwirinzi zashyizweho zikomeje gukora uko bikwiye. Ibi yabivuze ku wa 6 Gashyantare 2026, ku munsi wa kabiri w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iri kubera muri Kigali Convention Centre, ihuriza hamwe inzego zitandukanye z’igihugu n’abahagarariye ibyiciro binyuranye by’Abanyarwanda. […]
kuri uyu wa 07 Gashyantare 2026 muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya huye hagiye kubera Amarushanwa ngarukamwaka y’imbyino gakondo n’ubusizi nyarwanda ku nshuro ya 2 ategurwa na minisiteri y’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi MOYA, uyu mwaka akaba afite insanganyamatsiko “UBUHANZI INKINGI Y’UBUKUNGU BURAMBYE”. Aya marushanwa ari kuba ku nshuro ya 2, ahera ku rwego rw’intara nyuma agakomereza […]
