Umupaka wa Goma na Gisenyi wafunzwe

Umupaka uhuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Rwanda, hagati y’Imijyi ya Goma na Gisenyi, wafunzwe kuva mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Gicurasi 2026, nk’uko amakuru aturuka muri aka gace abyemeza. Kugeza ubu, nta tangazo rasmi riratangazwa n’ubuyobozi bw’u Rwanda cyangwa umutwe wa M23 ugenzura Umujyi wa Goma ku mpamvu nyamukuru y’ifungwa […]

Kabuga Félicien yapfiriye mu bitaro byo i La Haye

Kabuga Félicien wakurikiranyweho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yapfiriye mu bitaro by’i La Haye mu Buholandi, igihugu yari afungiwemo by’agateganyo mu gihe yari ategereje ikindi gihugu kimwakira. Aya makuru yemejwe n’Urwego Mpuzamahanga rushinzwe imirimo yasizwe n’inkiko mpanabyaha mpuzamahanga (IRMCT), ari na rwo rwari rumufunze kuva yatangira gukurikiranwaho ibyaha bifitanye isano na Jenoside […]

Bushali arakabirizwa cyane mumboni za Kabarankuru Icon

Mukigaaniro umuhanzi Kabarankuru Icon yagiranye n’umunyamakuru Taikun Ndahiro wa Isibo akagira na youtube channel yitwa “Narababwiye TV” yatangaje ko abona umuhanzi akaba n’umuraperi mugenzi we Bushali yarakabirijwe atari kurwego bamufataho nurwo bamushyiraho. yagize ati ” ngewe mbona Bushi akabirizwa cyane ariko agira performance(uko umuhanzi yitwara kurubyiniro) nziza akomeza agira ati ” ngewe kugiti cyange ahantu […]

Africa CEO Forum 2026, Abayobozi b’Afurika barasaba ubufatanye mu gukora imishinga no gukoresha neza imbaraga mu isi igabanyijemo ibice

I Kigali mu Rwanda kuva 14–15 Gicurasi 2026, Abayobozi bakuru b’ibigo (CEOs), abashoramari, abafata ibyemezo bya politiki, n’abakuru b’ibihugu basaga 2,500–2,800 baturutse mu bihugu birenga 70–75 bahuriye muri Kigali Convention Centre mu nama ya 13 y’ingenzi y’abikorera ku giti cyabo muri Afurika. Yateguwe ku bufatanye bwa Jeune Afrique Media Group na International Finance Corporation (IFC), […]

RP graduation 2026, Rwanda Polytechnic yiyemeje kongera uruhare mu iterambere ry’igihugu binyuze mu guhanga udushya no guteza imbere ubumenyi ngiro

Kuri uyu wa Kane tariki 14 Gicurasi 2026 muri BK arena i Kigali mu Rwanda habereye umuhango wo gutanga impamyabumenyi kubanyeshuri basoje muri Rwanda Polytechnic aho umushyitsi mukuru yari Dr. Sylvie Mucyo, Umuyobozi Mukuru wungirije wa Rwanda Polytechnic (RP). Muri uwo muhango Dr. Sylvie Mucyo yongeye gushimangira ko iki kigo cyiyemeje guteza imbere impinduka mu […]

Florentino Perez yageze mu Itangazamakuru arinigura avuga nakari imurori

Kumunsi wejo perezida w’ikipe ya Real Madrid, Florentino Pérez yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru kigaruka kubintu byinshi byasize bamwe bamuha urwamenyo kubera bimwe mubyo yatangaje muri icyo kiganiro n’itangazamakuru nkaho yatangaje ko muri iyi champion irangiye yatwawe na Barcelona ngo Real Madrid yibwe amanota hagati ya 16 na 18 Bimwe mubyabajijwe muri icyo kiganiro Perez yabajijwe kumwuka […]

Umuryango Fruits of Love wibutse ku nshuro 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 unasana inzu y’Uwarokotse Jenoside

Mu gihe u Rwanda n’Isi yose bikomeje ibikorwa by’ iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuryango Fruits of Love (Imbuto z’urukundo) n’inshuti zawo bakoze ibikorwa byo kwifatanya n’Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka, banakora ibikorwa by’urukundo no gufasha abarokotse Jenoside. Fruits of Love ni Umuryango w’iyobokamana ariko udashingiye […]

Kylian Mbappe bwa mbere muri kariyeri (career) ye, nkumukinnyi abuze igihembo na kimwe mu bihembo bya UNFP

Mubihembo bya UNFP (Union Nationale des Footballeurs Professionels) byatanzwe kumugoroba wo kuwa 11 Gicurasi 2026 bwa mbere mumateka ya Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa na Real Madrid, Kylian Mpappe yabuze igihembo na kimwe mubihembo bya UNFP. Ni ibihembo bihabwa abakinnyi ndetse nabatoza bitwaye muri Champion y’Ubufaransa Ligue 1 ndetse nabakinnyi babafaransa bakina hanze yigihugu mumwaka w’imikino. […]