Perezida Kagame Paul yitabiriye Inama ku Iterambere ry’Ahazaza ha Afurika izwi nka Africa Forward Summit, iri kubera i Nairobi muri Kenya. Iyo nama y’iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa Mbere, ikaba ihuriyemo abayobozi bakuru b’ibihugu bya Afurika, abashoramari n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga. Insanganyamatsiko y’iyi nama igira iti “Innovation and Growth”, bisobanuye guhanga udushya no guteza imbere ubukungu. […]
Imyitwarire mibi iracyari imbogamizi ku mukinnyi w’Umunyarwanda Byiringiro Lague, nyuma yo gutangaza ko atazongera gukina muri shampiyona y’u Rwanda kubera ko atayibona ku rwego yifuza gukinaho Mu kiganiro Sunday Choice Live gica ku Isibo TV cyo kuri iki Cyumweru, BYIRINGIRO Lague yavuze ko yahagaritswe na Police FC arengana, kuko ngo yari yaramenyesheje ubuyobozi bw’ikipe ko […]
Abakoresha Instagram hirya no hino ku isi bazindutse babona igihombo gikomeye cy’ababayoboke (Followers) bagiye overnight Abantu bamaze kubura abafollowers benshi hano mu Rwanda harimo Mutesi Jolly ndetse na Shaddyboo…bamaze kubura abarenga ibihumbi ijana (100k) Shaddyboo wari usanzwe ukurikirwa n’abagera kuri miliyoni 1.2M followers , kuri ubu ageze kuri miliyoni 1.1M followers ni mugihe Mutesi Jolly […]
Umuhanzikazi wo mugihugu cyabaturanyi cy’Uburundi Monia Fleur yateye utwatsi ibyo gutandukana numuhanzi akaba n’umukunzi we Lino G, nyuma y’iminsi bivugwa cyane cyane kumbuga nkoranyambaga Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Landry, Monia yashimangiye ko agikundana na Lino G, nta kibazo bafitanye ndetse hari n’imishinga itandukanye bari gutegurira abakunzi babo. Inkuru zo gutandukana kwabo zatangiye kuvugwa mu minsi […]
Abanyeshuri babiri b’abakobwa bigaga mu ishuri rya EAV Gitwe riherereye mu Karere ka Ngoma, batawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo gukubita umukoropesho mu mutwe, ushinzwe imyitwarire y’abakobwa, bamuziza ko yabareze ku babyeyi babo ko bitwara nabi ku ishuri. Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane tariki 7 Gicurasi 2026, […]
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) rwatangaje ko Karasira Aimable Uzaramba, wari uzwi nka “Prof Nigga”, yapfuye mu ijoro ryo ku wa 6 Gicurasi 2026, mbere y’amasaha make ngo afungurwe nyuma yo kurangiza igihano yari yarakatiwe. Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa RCS, Sengabo Hillary, yagize ati ”Karasira yafashe imiti yari asanzwe anywa mu rwego rwo kuvura uburwayi […]
Urugero rw’umuziki nyarwanda rugeze ku rundi rwego mu ruhando mpuzamahanga, nyuma y’aho umuhanzi Elvin Cena yanditse amateka adasanzwe. Indirimbo ye yise ‘Let Me Be’ ubu ni yo iyoboye izindi 10 zo mu njyana ya Afrobeat zumvwa cyane ku rubuga rwa Billboard muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umuhigo utari usanzwe ugerwaho n’abahanzi bakiri bato mu […]
huriro AFC/M23 ryatangaje ko rikomeje kwakira amakuru rivuga ko hari ibitero byagabwe mu bice bitandukanye byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byaba byaragize ingaruka ku baturage n’amatungo yabo. Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’iri huriro mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, mu rukerera rwo ku Cyumweru tariki ya 03 Gicurasi 2026, ngo habaye igitero mu […]
Ku wa 3 Gicurasi 2026, inkuba yakubise abantu babiri bo mu Karere ka Burera, ibahitana mu mirenge ya Rwerere na Cyeru. Umwe wari ufite imyaka 39, utuye mu Murenge wa Rwerere, yakubiswe n’inkuba ari mu nzu hamwe n’umuryango we, asiga umugore n’abana bane. Undi wari ufite imyaka 56 wo mu Murenge wa Cyeru, inkuba yamukubise […]
Mu minsi ishize, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho agaragaza itsinda ry’abantu biyita “Abatowe” ryimitse umuntu ryise Papa mushya mu Rwanda, ibintu byateje impaka n’urujijo mu bakirisitu no muri sosiyete nyarwanda. Uwo witwa Harerimana Faustin ni we wahawe izina rya Papa muri uwo muhango, aho yambitswe inkoni y’ubushumba, ahabwa umusaraba ndetse na Bibiliya, nk’ibimenyetso by’ubuyobozi bw’iyobokamana. […]
