Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwihanangirije abanyamakuru batubahiriza amahame y’umwuga, by’umwihariko aba bakora ibijyanye na siporo, nyuma y’amakimbirane yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga hagati ya Rugaju Reagan Ndayishimiye ukorera Radio Rwanda na Musangamfura Lorenzo wa SK FM, aho bateranije amagambo arimo guharabikana no gutukana. RIB yibukije abo banyamakuru n’abandi bakora ibikorwa nk’ibi ko ibyo bikorwa bigize ibyaha, […]
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Rwanda Investigation Bureau (RIB), rwerekanye abasore babiri bakekwaho ibyaha bitanu bikomeye birimo gusambanya umwana, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no kugera ku makuru hagamijwe gukora icyaha. Aba bakekwa bari hagati y’imyaka 27 na 31 y’amavuko, bakaba bakekwaho gukorera ibi byaha mu […]
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, National Institute of Statistics of Rwanda (NISR), cyatangaje ko muri Gashyantare 2026 ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 9,2% ugereranyije na Gashyantare 2025. Ibi bigaragaza ko ibiciro byakomeje kuzamuka kuko mu kwezi kwa Mutarama 2026 byari byiyongereyeho 8,9%, nyamara mu gihe mu mwaka ushize byari kuri 6,3%. Raporo yashyizwe ahagaragara ku wa 10 Werurwe […]
Umuryango Unity Club Intwararumuri, ku bufatanye na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) n’izindi nzego za Leta, watangije icyiciro cya gatanu cy’ibiganiro bya gahunda “Ndi Umunyarwanda.” Ibi biganiro bizibanda cyane ku rubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye, hagamijwe kurushaho kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda no gukomeza kwimakaza indangagaciro z’umuco nyarwanda. Iki gikorwa giteganyijwe kugera mu mashuri yisumbuye agera […]
Abagize inteko itora mu Urugaga Nyarwanda rw’abikorera bazindukiye mu matora y’ababahagararira ku rwego rw’Akarere. Aya matora ni intangiriro y’igikorwa kizakomeza mu byiciro bitandukanye, kikazasozwa n’amatora ku rwego rw’Igihugu ateganyijwe mu minsi iri imbere. Ku rwego rw’Akarere, abanyamuryango b’urugaga batora umuyobozi w’urugaga muri ako karere hamwe n’abamwungirije babiri. Hatorwa kandi abagize inama nkemurampaka barindwi, bose bakazamara […]
Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yafashe ubuyobozi bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) abusimbuyeho perezida wa Kenya William Ruto, munama ya 25 isanzwe ihuza abakuru bibihugu bya EAC yabereye I Arusha muri Tanzania. Nyuma yo gushyikirizwa ubuyobozi Museveni yahise atangira kuyobora uyu muryango w’akarere ndetse anayobora ibiganiro byiyo nama yahuje abayobozi b’ibihugu bigize EAC kugira […]
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko inoti zimwe z’amafaranga y’u Rwanda zirimo iza 500 Frw, 1000 Frw, 2000 Frw na 5000 Frw zashyizweho hagati ya 2004 na 2015 zitazongera kugira agaciro mu gihugu. Icyakora, izo noti zizakomeza gukoreshwa mu gihe cy’amezi 12 uhereye igihe iteka rya Perezida rizikuyeho rizaba rimaze gutangazwa mu Igazeti ya Leta ya […]
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 4 Werurwe 2026 yemeje umushinga w’itegeko rigenga umutungo koranabuhanga (virtual assets) mu Rwanda. Iki cyemezo gifatwa nk’intambwe ya mbere iganisha ku gushyiraho amategeko agenga ikoreshwa ry’uyu mutungo mu gihugu. Umutungo koranabuhanga ni agaciro kagaragazwa mu buryo bw’ikoranabuhanga gashobora gucuruzwa cyangwa guhererekanywa, hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, gashobora kandi gukoreshwa mu kwishyura no […]
Inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’uburezi mu Karere ka Ruhango ziravuga ko gahunda yo gufatira amafunguro ku ishuri izwi nka School Feeding yafashije cyane abanyeshuri, by’umwihariko abaturuka mu miryango itishoboye, kuko ituma biga batuje badahangayikishijwe n’inzara. Iyi gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri yatangijwe mu mwaka wa 2020 hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi mu gihugu. Yashyizweho […]
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku mugoroba wo ku wa 4 Werurwe 2026 iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yemeje amateka atandukanye arimo n’Iteka rya Minisitiri ryemerera abantu 1,874 bari barakatiwe n’inkiko gufungurwa by’agateganyo. Ibi bikubiye mu Iteka rya Minisitiri Nº 001/MOJ/AG/26 ryo ku wa 4 Werurwe 2026 rigena uburyo ifungurwa ry’agateganyo rishyirwa mu bikorwa ndetse […]
