27/01/ 2026 Iburayi bari kwibuka Genocide yakorewe Abayahudi mu nsanganyamatsiko “Guhuza Ibisekuru”

4 minutes, 19 seconds Read

INSHAMAKE KURI GENOCIDE Y’ABAYAHUDI (The Holocaust)

Genocide yakorewe abayahudi: iri tsembabwoko ryabaye hagati ya 1938  na 1946 ubwo leta y’ubudage yari iyobowe na Adolf Hitler yafashe gahunda yo kurimbura imbaga y’abayahudi bivugwa ko abayahudi bishwe bagera kuri 6.000.000

Abayahudi bafatwaga nk’abantu b’abahanga ku isi kubera ubumenyi babaga bafite wasangaga ahantu hake ku isi. Ibyo hari nko kuba bari baravumbuye inyandiko yabo, aho usanga banditse ibitabo bikomeye ku Isi nk’igitabo cyamamaye ku isi yose  Bibiliya yera (ntagatifu) n’ibindi.

Ibi ndetse no kuba haravukiye umugabo Yezu Christ, abantu benshi bafata nk’umwana w’Imana cyangwa umukiza w’isi ngo byatumaga aho bageze hose bafatwa nk’abanyabwenge cyangwa abantu bakomeye.

Abayahudi bakunze kugenda bimuka bagana cyane cyane mu bice byo mu Burayi n’ahandi ku isi nko muri Amerika cyangwa muri Afurika ya ruguru.

Aho Abayahudi bageraga wasangaga badahindura ngo bafate umuco w’aho bagiye ahubwo bakagumana umuco wabo. Aho Abayahudi bageraga kandi umuco wabo n’ibikorwa byabo byarakundwaga, ibyo hari nko gushinga amashuri yabo wanasangaga abandi batigeze bakora.

N’ubwo bakundwaga na rubanda rwo hasi ibi byatumaga abayobozi b’ibikomerezwa babanga bakagera naho babatoteza.

Ibi biri mu byatumye Abanazi bo mu Budage barema urwango rw’Abayahudi bo mu Budage bakavuga ko atari abantu nk’abandi ahubwo ko ari ubwoko bubi bukwiye gupfa.

Mu ntero yabo yagiraga iti: “Ikibazo cy’Abayahudi mu Burayi no ku Isi kigomba gukemuka ku buryo kitazongera kuvugwa na rimwe”.

Hagati y’umwaka w’1939-1945, mu gihe cy’intambara y’Isi yose, Adolf Hitler, umukuru w’u Budage muri icyo gihe, akaba ari nawe washinze ishyaka ry’Abanazi, yatoje Abanazi ndetse anabaha ingufu zidasanzwe ngo bazice Umuyahudi aho ava akagera mu Burayi.

Abayahudi bari banzwe cyane mu bihugu bitandukanye byo mu Burayi nko mu Burusiya, Polonye, mu Budage n’ahandi bagiye bashyirwa mu nkambi guhera mu mwaka wa 1938.

Uko Abanazi bagendaga bigarurira uduce dutandukanye tw’u Burayi mu ntambara ya kabiri y’Isi yose, aho bageraga hose bafataga Abayahudi bakabarundanyiriza mu nkambi, ariko umugambi wabo wari utaramenyekana.

Aha bakoreshwaga imirimo y’agahato, bakicishwa inzara, bagafungiranwa mu byumba bya gaze cyangwa bagatwarwa mu makamyo ya gaze kugeza bapfuye.

Abanazi bakomeje kujya bubaka inkambi zo kwiciramo Abayahudi mu duce twa Auschwitz-Birkanau, Treblinka, Belzec, Chelmno na Sobibor.

Abayahudi barenga miliyoni 2 barishwe hakoreshwe imyuka y’uburozi, cyangwa bakabashyira aho babakoreraho igeregeza mu mashini. Kubera ko izo nkambi Abayahudi babagamo zari zimeze nabi cyane, ibi byatumye abenshi bapfa.

Amakuru ava mu muryango w’Abibumbye agaragaza ko umubare w’Abayahudi wishwe muri Jenoside utazwi neza, gusa abishwe barenga miliyoni 6 ku mugabane w’u Burayi.

Bibarwa ko muri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete hari Abayaduhi barenga gato miliyoni eshatu, muri Pologne hari miliyoni 3,3 bangana na 10,3% by’abari mu Burayi hose, mu Budage hari ibihumbi 525, mu Bufaransa ari ibihumbi 330.

Nibura ⅔ by’Abayahudi bari mu Burayi barishwe nyuma y’ivangura rikomeye bakorewe igihe kinini.

Mu mwaka wa 1949, i Geneve mu Busuwisi habaye amasezerano aho Umuryango Mpuzamahanga wemeje ko ibyakorewe Abayahudi ari Jenoside.

Uko umuhango wo kwibuka Gencide yakorewe abayahudi uhagaza uyu munsi

Taliki ya 27 Mutarama Buri mwaka ibihugu bitandukanye byo ku mugabane w’uburayi byibuka imbaga y’abayahudi yahitanywe n’iyi Genocide. Twahisemo kubajyana hamwe muhari bubere umuhango wo kwibuka mu gihugu cy’ubudage cyabaye intandaro y’iyi Genocide. aha ni hamwe muhari ubwibutso rushyinguyemo imibiri y’abayahudi mu mujyi wa Much mu budage.

Insanganyamatsiko y’Umunsi wo Kwibuka iyi Jenoside mu 2026 igira iti Bridging Generations bisobanura “Guhuza Ibisekuru”. Ni ubutumwa busaba buri wese kugira uruhare mu kubungabunga amateka no kuyageza ku bazaza. Butwibutsa ko inshingano yo kwibuka itarangirira ku barokotse Jenoside gusa, ahubwo ikomeza mu bana babo, mu bana b’abana babo.

Muri uyu muhango uba kuri uyu wa 27 Mutarama, Umupasiteri Sabrina Frackenpohl-Koberski w’itorero Anglican mu budage aritabira araza kuwitabira urabera ku rwibutso rwa Walkweiher mu mujyi wa Much, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Uyu muhango uba ku Munsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Abazize Jenoside yakorewe abayahudi, unibutsa inkambi yahoze ari “Reich Labor Service Camp,” aho abantu bafunzwe nyuma bagatwarwa mu nkambi zicirwagamo abantu. Tariki 27 Mutarama inibutsa kandi umunsi Auschwitz-Birkenau yabohowe mu 1945, aho miliyoni nyinshi z’abantu, by’umwihariko Abayahudi, bishwe.

Meya w’Umujyi wa Much, umupasiteri waho n’abanyeshuri bazatanga ibiganiro, hanacanywe amatara y’icyizere, mbere y’uko abitabiriye bahurira mu nzu y’itorero.

Uko imyaka ishira, abantu bagenda barushaho kuba kure mu gihe n’ukuri kwabaye muri Jenoside yakorewe Abayahudi (Holocaust) n’izindi jenoside zabaye ku Isi. Ibyo bituma habaho ibyago byo kwibagirwa, kugoreka amateka cyangwa kuyahakana. Ni yo mpamvu ari ngombwa ko urubyiruko rufata iya mbere mu kubika ayo mateka no kuyasangiza abandi.

“Guhuza Ibisekuru” ishimangira akamaro ko kuganira hagati y’abakuru n’abato, kumva ubuhamya bw’ababayeho icyo gihe, no kubugeza ku bazaza. Muri ubwo buryo, kwibuka ntibiba ari ugusubira inyuma gusa, ahubwo biba no guhuza ayo mateka n’ibihe turimo.

Jenoside ntirobanura imyaka: impinja, abana, urubyiruko, abakuru n’abageze mu zabukuru bose barayigwiriwe n’akaga n’akababaro. Mu bihe byinshi, imiryango yose yararimbuwe, nta n’umwe usigaye wo kubika umurage wabo.

Iyi nsanganyamatsiko iduhamagarira guha icyubahiro buri buzima bwazimye, harimo n’abatagize abo basigira inkuru zabo, ariko bakibukwa binyuze mu bitabo, amafilime n’ubundi buhamya bw’amateka.

Amwe mu mafoto y’abayahudi bishwe hamwe mu nzibutso
Bimwe mu bitabo byanditswe n’abayahudi bibitse mu nzibutso mu Budage
Ibimenyetso byabibaga urwango bigaragara mu nzibutso

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *