Inama y’Igihugu y’Umushyikirano igiye kuba ku nshuro ya 20 muri Gashyantare 2026

2 minutes, 24 seconds Read

Guhera ku tariki ya 5 kugeza ku ya 6 Gashyantare 2026, hategerejwe Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 20, izitabirwa n’Abanyarwanda bahagarariye ibyiciro bitandukanye birimo abayobozi mu nzego z’Igihugu, Abanyarwanda baba mu mahanga, abahagarariye ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga, abafatanyabikorwa mu iterambere ndetse n’abahagarariye ibitangazamakuru bitandukanye.

Iyi nama izakurikirana iheruka kuba ku nshuro ya 19, yabaye kuva ku tariki ya 23 kugeza ku ya 24 Mutarama 2024, iyoborwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, aho yagaragarije Abanyarwanda intambwe ishimishije u Rwanda rugezeho mu rugendo rw’iterambere n’uburyo rwakomeje kwiyubaka.

Ibyaganiriweho mu Mushyikirano wa 19

Mu Mushyikirano uheruka, ibiganiro byibanze ku gusuzuma ibimaze kugerwaho mu ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST1), guharanira kwigira mu bukungu, kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda, ndetse n’uruhare rw’urubyiruko mu kugena ejo hazaza h’u Rwanda.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo kuri izi ngingo, Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 19 yafashe imyanzuro itandukanye mu nzego z’Ubukungu, Imibereho Myiza n’Imiyoborere.

Imyanzuro yafashwe mu rwego rw’Ubukungu

Mu rwego rwo guteza imbere ubukungu, hafashwe imyanzuro irimo kwihutisha ingamba zo kongera umusaruro w’ubuhinzi no kwihaza mu biribwa, hongerwa ubutaka buhingwa, hatunganywa ibishanga, hanagurwa ubuso bwuhirwa.

Hemejwe kandi kunoza uburyo bwo guhunika umusaruro, kwihutisha gahunda yo kubaka udukiriro no kubyaza umusaruro utwamaze kubakwa, gukomeza kubaka no gusana imihanda y’imigenderano yorohereza abahinzi n’aborozi kugeza umusaruro ku masoko.

Harimo kandi gushyiraho ihuriro ry’Abanyarwanda baba mu mahanga kugira ngo bashobore gushora imari mu Gihugu, no gukomeza gukwirakwiza amazi meza mu bice by’icyaro n’ahandi hakiri icyuho.

Byongeye, hafashwe icyemezo cyo kuvugurura gahunda ya BDF, hagamijwe gufasha abafite imishinga mito n’iciriritse kubona inguzanyo, hibandwa ku mishinga y’ubuhinzi n’ubworozi.

Imibereho myiza n’imiyoborere

Mu rwego rw’imibereho myiza, imyanzuro yafashwe irimo gukomeza kunoza urwego rw’ubuvuzi hongerwa amavuriro, abakozi b’ubuvuzi, ibikoresho n’ibikorwaremezo, hagakemurwa imbogamizi zibangamira itangwa rya serivisi nziza.

Hemejwe kandi guteza imbere uburezi bw’imyuga hongerwa amashuri yigisha imyuga no kuyaha ibikoresho bigezweho, no gufasha urubyiruko rwiga ubumenyi bw’imbonekarimwe (rare skills) gutaha mu Gihugu rukagira uruhare mu iterambere.

Mu rwego rwa siporo, hashyizweho ingamba zo guteza imbere impano z’urubyiruko mu mikino itandukanye.

Ku bijyanye n’imiyoborere, Inama yashimangiye gukomeza kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda, by’umwihariko mu rubyiruko, kubigisha amategeko arwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi, no guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Hemejwe kandi kwihutisha kongera serivisi zitangirwa ku ikoranabuhanga rya Irembo, no gufasha urubyiruko kumenya amahirwe yo kwiteza imbere, guteza imbere ubuhanzi bubaka umuryango nyarwanda no gushyiraho ibigo by’amahugurwa y’urubyiruko aho bikenewe.

Umushyikirano n’icyo ushingiyeho

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yateranye bwa mbere ku wa 28 Kamena 2003, kuva icyo gihe iba igikorwa ngarukamwaka gifasha Abanyarwanda kwishakamo ibisubizo ku bibazo byabo.

Uyu Mushyikirano ushingiye ku ngingo ya 168 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, ugahuza abahagarariye inzego zitandukanye bagasuzuma iterambere ry’Igihugu, imikorere y’inzego zacyo n’ingamba zo gukomeza kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *