Bamwe mu bangavu babyariye iwabo n’abahoze mu mirimo ivunanye bo mu Mirenge ya Gacurabwenge na Mugina mu Karere ka Kamonyi, bavuga ko ubuzima bari babayemo bwari bubakomereye cyane ku buryo nta cyizere cy’ejo hazaza babonaga, ariko ngo nyuma yo kwiga imyuga no guhabwa ibikoresho, bafite icyizere cyo kwitunga no kurera abana babo neza.
Ibi bikoresho bahawe byatanzwe na Sendika iharanira uburenganzira bwa muntu, STRADH, ku nkunga ya Trocaire-Rwanda, binyuze mu mushinga Twiyubakire, bifite agaciro ka miliyoni 6 Frw. Birimo imashini zidoda n’ibikoresho byo mu masalo atunganya ubwiza.
Ababyungukiyemo ni abagera kuri 50, barimo abarangije kwiga imyuga y’ubudozi ariko bakabura ibikoresho byo kwikorera bo mu muryango RSMO (Relief for Single Mothers’ Organisation), n’abandi bize gutunganya ubwiza binyuze mu mushinga MJCI-Shallom.
Bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru bagaragaje ko bigeze guterwa inda bakiri bato, abandi bakava mu mashuri bakajya mu mirimo ivunanye irimo gucukura no kwikorera imicanga, mu gihe abandi bakoze akazi ko mu rugo i Kigali bagahura n’ibibazo bikomeye.
Uwamahoro Jeanne d’Arc, wo mu Murenge wa Gacurabwenge, avuga ko yatewe inda ku myaka 16 ubwo yakoraga akazi ko mu rugo i Kigali, uwamuteye inda akamutererana, anirukanwa mu kazi.
Ati: “Nagarutse kwa Nyogokuru dutangira ubuzima bukomeye cyane. Nta cyizere nari mfite, sinzi uko ejo hazaza hanjye n’uw’umwana byari kugenda.”
Uwamahoro, ubu ufite umwana w’imyaka itatu, avuga ko yaje kumenya umushinga wigisha ubudozi, ariga arawurangiza ariko abura ibikoresho. Yemeza ko nyuma yo kubibona yiteguye guhindura ubuzima bwe.
Ati: “Intego yanjye ni ukwiteza imbere nkarera umwana wanjye neza, nkagera aho mfasha n’abandi.”
Uwamutara Josephine, wo mu Murenge wa Mugina, avuga ko yavuye mu ishuri ageze mu mwaka wa mbere w’ayisumbuye, ajya mu mirimo yo gucukura no kwikorera imicanga, aho yahembwaga amafaranga make cyane.
Yaje kujya gukora mu rugo i Kigali ariko bitamuhira, agaruka iwabo ari na bwo yamenye umushinga wigisha gusuka imisatsi no gutunganya ubwiza.
Ati: “Nakoraga nk’igihumbi ku munsi. Ubu nabonye ibikoresho, nizeye ko amafaranga nzajya nkora aziyongera.”
Ubuyobozi busaba kwagura amarembo
Umuyobozi wa STRADH, Bizimana Alphonse, avuga ko intego ari ugufasha urubyiruko kwigira no kudategereza inkunga iturutse ahandi.
Ati: “Muge ku isoko ry’umurimo mufite udushya, mwagure amarembo, mwite ku kazi. Ni urugamba rukomeye ariko rushoboka.”
Umuyobozi w’ishami rishinzwe guteza imbere ubucuruzi n’umurimo mu Karere ka Kamonyi, Mukamana Letitia, yavuze ko nubwo aba bangavu bafashe inshingano bakiri bato, kwiga imyuga byabafunguriye amahirwe yo kwigira no guhindura amateka mabi banyuzemo.
Ati: “Bakore bizigame, biyamamaze ku mbuga nkoranyambaga, be gutegereza inkunga. Uko baje ku isoko ry’umurimo bizanafasha kugabanya ubushomeri.”
Mukamana yagaragaje ko mu rubyiruko rurenga ibihumbi 120 rwo mu Karere ka Kamonyi, 30% ari abashomeri, bityo ibikorwa nk’ibi bikagira uruhare rukomeye mu kubuhindura.

