Dosiye ya Niyigaba Clement wamamaye nka DC Clement yashyikirijwe Ubushinjacyaha, ku ikubitiro akaba yarezwe ibyaha bitanu nubwo hari ibindi bigikorwaho iperereza nk’uko byemejwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B.Thierry yemereye Itangazamakuru ko dosiye ya DC Clement yagejejwe mu Bushinjacyaha kuri uyu wa 8 Mata 2026.
Ati: “Nibyo koko dosiye ye yagejejwe mu Bushinjacyaha, ku ikubitiro yarezwe ibyaha bitanu mu gihe hari ibindi birimo n’icya ruswa bigikorwaho iperereza.”
Ibyaha DC Clement akurikiranyweho birimo icyo kwangiza ikintu cy’undi kubw’inabi, icyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, icyo kurwanya ububasha bw’amategeko, icyo gukoza isoni abayobozi b’igihugu n’abashinzwe imirimo rusange n’icyo gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta.
Dr. Murangira yavuze ko kandi mu iperereza ry’ibanze ryakozwe basanze icyangombwa cyatanzwe cyo kuvugurura ntaho gihuriye na DC Clement ari nabyo ahamya ko bikwiye kubera isomo abandi banyamakuru bisanga babaye ibikoresho by’abandi.
Ati :“Ubundi iyo umuntu yicaye yibaza icyo yashyaga yarura, kuko ntaho ahuriye na ny’iri nzu. Hari abandi nkawe bajya bahuruzwa, bakaza bihishe mu mutaka w’umwuga bakora, bakagerageza gutera igitutu abari mu kazi. Gusa ni umuco utari mwiza kuko nta muntu numwe uri hejuru y’amategeko. DC Clement akwiye kubabera abandi urugero, abantu bakirinda kujya babangamirana mu kazi kabo.”
DC Clement yatawe muri yombi ku wa 31 Werurwe 2026 ahita ajya gucumbikirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Jabana.
