Umunyamakuru Murindahabi Irene yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Liliane

0 minutes, 41 seconds Read

Umunyamakuru mu myidagaduro mu Rwanda, Irene Murindahabi uzwi cyane nka M. Irene yateye ikirenge mu cy’ibindi byamamare mu buzima bwe aho yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Nishimwe Liliane. Uyu muhango wabereye mu Murenge wa Gishari, mu Karere ka Rwamagana.

Mu mashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga, hagaragaramo ibyishimo hagati y’abageni, yagaragazaga uburyo M. Irene n’umukunzi we ubusanzwe utuye mu Bubiligi basomanyaga ku birahuri bigaragaza ibyishimo by’iyo intambwe nshya bateye.

Irene Murindahabi ni umwe mu banyamakuru bazwi cyane mu rwego rw’imyidagaduro mu Rwanda, akaba yarakoze kuri Magic FM, Isango Star, na Isibo TV. Usibye umwuga w’itangazamakuru, azwi cyane mu kuba yarebereye ndetse anazamura impano z’abahanzi barimo Niyo Bosco hamwe n’itsinda ry’abavandimwe Vestine na Dorcas baririmba indirimbo zo guhimbaza Imana.

Ubu Irene Murindahabi ni umuyobozi w’ikigo gikomeye MIE Empire

Umugore wa M.Irene Liliane

About The Author

author

David Blessing

I'm Imazirungu Horace a dedicated Journalist. I'm Rwandan Delivering breaking news, growing our community

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *