Cristiano Ronaldo na Georgina Rodriguez basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye i Cascais, muri Portugal, aba bombi bakoze ubukwe mu muhango wihariye kandi utari munini ku wa Kabiri, bari kumwe n’abana babo batanu, nyuma y’umwaka umwe batangaje ko basezeranye kuzashyingiranwa.
Ronaldo yatangaje ko we na Georgina bamaze gushyingiranwa nyuma y’imyaka icumi bari bamaze babana, ashyira ku rubuga rwa Instagram ifoto y’impeta zabo z’ubukwe.
Umuvugizi wa Ronaldo na we yemeje aya makuru, agira ati: “Cristiano Ronaldo na Georgina Rodriguez uyu munsi basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye i Cascais, muri Portugal, ubu bakaba babaye umugabo n’umugore ku mugaragaro.
“Uyu muhango wari uw’ibanga kandi wihariye, ukaba waritabiriwe n’abana babo batanu.”
Aya makuru y’ubukwe aje nyuma y’iminsi mike abantu bakekaga ko aba bombi bari bagiye gushyingiranwa muri Cathedral ya Funchal. Ibyo byatumye abafana ibihumbi bateranira hanze y’iyo kiliziya.
Nyuma ariko, hamenyekanye ko Ronaldo na Georgina batari bagiye kuhasezeranira. Byaje kumenyekana ko ubukwe bwabereye muri iyo kiliziya bwari ubw’undi muryango wo muri Portugal, utari ufitanye isano na Ronaldo na Georgina. Abageni bari Fabio Ramos na Fatima Nicole Cunha Teixeira, bakomoka muri Madeira.
Georgina yakoraga mu iduka rya Gucci i Madrid, aho yahembwaga amapound 10 ku isaha, ubwo yahuraga na Ronaldo mu mwaka wa 2016.
Georgina yigeze kuvuga uko bahuye, agira ati: “Nari nemerewe gutaha nyuma y’amasaha atatu kurenza uko nari nateganyije. Nari ngeze mu myiteguro yo gutaha, Cristiano araza, ari kumwe n’umuhungu we w’imfura ndetse n’inshuti ze.
“Reka mbabwire ko numvise ibinyugunyugu mu nda.”
Nyuma yaho, Cristiano yatangiraga kuza gufata Georgina ku kazi akoresheje imodoka ye ya Bugatti yari ifite agaciro ka miliyoni £1.5, mu gihe Georgina we yabaga yageze ku kazi akoresheje bisi.
Georgina yabisobanuye muri filime mbarankuru ye ya Netflix “I Am Georgina”, agira ati: “Inshuro nyinshi yaje nyuma y’akazi. Ndibuka ko hari igihe yaje muri Bugatti. Abakozi twakoranaga baratangaye cyane. Bo bageraga ku kazi muri bisi, njye nkataha muri Bugatti. Abantu ntibabyumvaga.”
Mu Kuboza uwo mwaka, Georgina yaretse akazi nyuma gato y’uko abafana batangiye kujya bateranira hanze y’iryo duka bategereje kumubona.
Mu kwezi kwakurikiyeho, Ronaldo na Georgina bagaragaye bwa mbere mu ruhame bari kumwe, ubwo bitabiraga The Best FIFA Football Awards, bityo byemeza ibihuha byari bimaze igihe bivuga ko bakundana.
Muri Werurwe 2017, Ronaldo yashyize ku nshuro ya mbere ifoto ye na Georgina bari kumwe kuri Instagram, aho bari bicaye ku ntebe kandi bahoberanye.
Muri Kamena 2017, Ronaldo yabaye se w’impanga Mateo na Eva, babyawe binyuze mu buryo bwo gutwita no kubyara umwana mu izina ry’undi muntu bita surrogacy nyuma y’amezi atanu, Georgina yibarutse umukobwa wabo Alana Martina.
Ronaldo na Georgina kandi bafatanyije kurera abana batanu bo mu muryango wabo, barimo Cristiano Jr., Mateo, Eva, Alana Martina na Bella Esmeralda.
Muri 2022, aba bombi bongeye kwibaruka impanga. Ikibabaje ni uko umwana w’umuhungu yapfuye mu gihe cyo kuvuka, mu gihe mushiki we Bella Esmeralda yarokotse.
Ronaldo yigeze kuvuga ku rupfu rw’umwana wabo ati: “Numva ko buri gihe dushyigikirana. Mu rukundo habamo ibihe byiza n’ibibi; ibyo biri mu rugendo rw’ubuzima. Ariko muri icyo gihe gikomeye, umubano wacu warushijeho gukomera.”
Yongeyeho ko ibyo byababayeho byatumye areba ubuzima mu buryo bushya, kandi ko umukobwa wabo Bella yazanye ibyishimo mu rugo.
Nyuma y’imyaka hafi icumi bakundana, abafana bari bamaze igihe bifuza kumenya igihe Ronaldo na Georgina bazashyingiranwa.
Mu kiganiro yagiranye na Marca umwaka ushize, Ronaldo yavuze ko atari yigeze ashaka guhita ashyingiranwa na Georgina, yagize ati: “Buri gihe ndamubwira nti: ‘Tuzabikora igihe tuzagera kuri cya gihe nyacyo.’ Bishobora kuba mu mwaka umwe, mu mezi atandatu cyangwa mu kwezi kumwe. Nzi neza ko bizabaho.”
Muri Kanama, Ronaldo yaje gusaba Georgina ko bashyingiranwa, amuha impeta nini cyane ya diyama.
Abafana bari bamaze gukeka ko basezeranye nyuma y’uko Georgina ashyize ku mbuga nkoranyambaga amafoto y’umunsi mukuru wari ufite insanganyamatsiko y’ubukwe.
Yanasangije abafana ifoto y’impeta yari yambaye ku rutoki rw’impeta, maze yandika ati: “Yes I do. In this and in all my lives.”
Bisobanura ngo: “Yego ndabyemeye. Muri ubu buzima ndetse no mu buzima bwanjye bwose.”
Ronaldo yavuze ko abana be babiri ari bo bagize uruhare mu gutuma amusaba ubwo bukwe. Yasobanuye ko atari yateganyije kumusaba muri iryo joro, ariko ko ibintu byaje kugenda uko byagenze. Yagize ati: “Hari nka saa moya z’ijoro. Abakobwa banjye bari baryamye. Inshuti yanjye yari yampaye impeta kugira ngo nyihe Gio. Nkiri kuyimuha, abana banjye babiri barinjiye baravuga bati: ‘Daddy, ugiye guha mama impeta kandi ugiye kumusaba ko mushyingiranwa.’”
Ronaldo yavuze ko icyo gihe yumvise ko ari wo mwanya ukwiye wo kubikora.
Nubwo atapfukamye ngo amusabe nk’uko bikorwa mu buryo busanzwe, yavuze ko wari umwanya mwiza kandi w’ingenzi kuri we.
Yagize ati: “Sinapfukamye kuko ntari nabyiteguye, ariko wari umwanya mwiza. Naravuze, kandi nari nzi ko ari umugore w’ubuzima bwanjye.”
Ku bijyanye n’ubukwe, Ronaldo yari yaravuze ko bashoboraga kubukora nyuma y’Igikombe cy’Isi, ndetse anaseka avuga ko Georgina adakunda ibirori binini kandi ko yubaha icyo cyifuzo cye cyo kugira ubuzima bwite.
Impeta yo gusezerana Ronaldo yahaye Georgina yahawe agaciro ka hafi miliyoni £1.5.
Ubu rero, nyuma y’imyaka icumi bari bamaze bari kumwe, Cristiano Ronaldo na Georgina Rodriguez babaye umugabo n’umugore ku mugaragaro, mu muhango muto kandi w’ibanga, abana babo batanu bawitabiriye.

