Abofisiye 146 ndetse n’abasirikari bato mu ishami rishinzwe imyitwarire no kurinda abayobozi (Military Police) muri RDF, basoje amahugurwa y’ibyumweru birindwi yari amaze iminsi abera mu Rwanda, asiga ahaye aba bose ubushobozi n’ubunyamwuga buhanitse.
Ibirori byo gusoza aya mahugurwa byabaye ku wa 11 Kanama 2026, bikaba byayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga. Iki gikorwa Kandi cyitabiriwe n’incuti n’abafatanyabikorwa batandukanye, barimo Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda, Mansoor Ali Al-Hajri, abayobozi bakuru muri RDF hamwe n’intumwa z’Ingabo za Qatar.
Amahugurwa yibanze ku mirimo y’ingenzi ya Military Police, harimo kurinda abayobozi bakuru, kurwanya iterabwoba, ubumenyi bwo kurwanira mu bice bitandukanye, ndetse no guhosha imyigaragambyo n’imvururu.
Mu butumwa yatanze mu izina ry’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen.Mubarakh Mugangayashimiye abarangije amahugurwa ku bwitange n’ikinyabupfura bagaragaje mu gushaka ubumenyi n’ubushobozi bukenewe kugira ngo bashobore kuzuza neza inshingano zabo.
Gen Muganga yagize ati: “Aya mahugurwa yagize uruhare mu kongera ubunyamwuga n’ubushobozi ku basirikare ba Military Police n’ingabo z’u Rwanda muri rusange.”
Yasabye abasoje amasomo gukoresha ubumenyi bungutse mu kuzuza inshingano zabo no kubusangiza bagenzi babo.Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda kandi yashimiye abarimu baturutse mu Ngabo za Qatar kubera ubunyamwuga n’ubushobozi bagaragaje mu gutanga aya mahugurwa.
Yashimangiye akamaro ko gukomeza ubufatanye hagati y’ingabo z’ibihugu byombi, avuga ko iki gikorwa ari indi ntambwe igaragaza ko ubufatanye hagati y’Ingabo za Qatar n’Ingabo z’u Rwanda bukomeje gutera imbere.
Yongeye gushimangira ko u Rwanda rwiyemeje gukomeza guteza imbere ubu bufatanye binyuze mu mahugurwa ya gisirikare, kungurana ubumenyi n’ubunararibonye mu by’umwuga wa gisirikare n’ibindi bifitiye inyungu impande zombi.
Ku ruhande rw’Ingabo za Qatar, uhagarariye izi ngabo yashimye ubuyobozi bwa RDF ku nkunga n’ubufatanye bwiza bwagaragajwe mu gihe cyose cy’aya mahugurwa, ashimangira ko imikoranire ya hafi ari yo yatumye aya masomo asozwa ku buryo bw’intangarugero.

