Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Telesphore Ndabamenye yagaragaje ko igihugu cyafashe ingamba zo gukingira amatungo indwara y’uburenge bityo bizatuma inyama zongera kuboneka ku isoko ndetse n’ibiciro byazo bikagabanyuka.
Mu gihe gito gishize, amasoko y’inyama mu Rwanda yaguye mu mazi abira kuko igiciro cy’ikiro cy’inyama cyane cyane iz’inka aho cyatumbagiye mu buryo butandukanye n’ubusanzwe.
Ibi bikaba biterwa n’icyorezo cy’indwara y’ubuganga cyibasiye amatungo yuza arimo inka, ihene n’intama, kikaba cyarazibye icyuho mu mikorere n’igurisha ry’inyama mu gihugu.
Ubusanzwe, ikiro cy’inyama z’iroti cyagurwaga ku mafaranga asaga 7,000 Frw, ariko ubu mu maguriro mu bice bitandukanye, ikiro kimwe kigeze hagati ya 12,000 Frw na 13,000 Frw.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yo muri Nyakanga 2026 igaragaza ko iki giciro cy’ibiribwa cyagize izamuka rikomeye cyane mu kwezi kumwe gusa ibiciro byiyongereyeho 17.8%, mu gihe mu mwaka wose byazamutseho 33.8%.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Telesphore Ndabamenye,yatangaje ko mu gihe cya vuba ibiciro by’inyama bizagabanyuka.
Ati “Inyama zizaboneka,hagenda haboneka ibibazo bituruka ku mihindagurikire y’ibihe,hakagenda hazamo n’indwara z’ibyorezo ndetse rimwe na rimwe zikagira ubukana butari busanzwe nkuko twari tubimenyereye, kugira ngo ubirwanye bikaba byafata igihe, ukwezi kumwe cyangwa amezi abiri.”
Uretse gukingira inka n’ihene, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) iri gushishikariza abaturage gukaza umurego mu bworozi bw’amoko atandukanye nk’inkoko.
Ibi bizaza bunganira inyama z’inka zikundwa n’abatari bacye, bityo birinde ikibazo cy’ubuke bw’inyama mu gihe icyo ari cyo cyose gishobora kuzaza mu hazaza.
