Ku munsi wo gusoza igisibo gitagatifu cya Ramadhan, mu isengesho rya Eidil Fitri, kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Werurwe 2026,Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) wasabasabye kwimakaza gukemura ibibazo binyuze mu biganiro mu rwego rwo kubungabunga imiryango
Ni ubutumwa bwatanzwe n’Umunyamabanga Nshingabikorwa wa RMC, Sheikh Sibomana Salim yabasabye kubungabunga imiryango kuko ari ryo shingiro rya byose.
Yagize ati:”Umuryango w’abayislam mu Rwanda uributsa abashakanye ko bakwiye kubana neza mu mahoro, kwihanganirana, kuzuzanya,kwirinda amakimbirane, umwiryane ndetse n’ubutane bwa hato na hato.
Kuko kutabana mu mahoro bigira ingaruka z’igihe kirekire no gusenyuka k’umuryango.”
Yakomeje agaragaza ko abubatse ingo bakwiye kurushaho kwimakaza umuco w’ibiganiro mu rwego rwo kurinda ko abana bakura nabi.
Ati: “Abashakanye barashishikarizwa kwimakaza umuco w’ibigabiro mu ngo bigamije Ubumwe, ubwuzuzanye n’ubusabane mu muryango, bitumvikanyweho bakihutira ku bishakira umuti hakiri kare binyuze mu nzego z’idini zigamije gukemura amakimbirane kuko iyo batanye bigira ingaruka mbi ku bana n’Igihugu.”
Umuryango w’abayislam mu Rwanda wibukije Abayislam kurushaho kubanira neza abo badahuje ukwemera bimakaza Ubumwe bw’Abanyarwanda.
Abayisilamu barenga ibihumbi 27,000 bateraniye kuri Stade ya Kigali Pele muri iki gitondo mu isengesho rya Eid al-Fitr, risoza ukwezi gutagatifu kwa Ramadan.
Uretse ibyishimo by’umunsi mukuru, benshi mu Bayisilamu bavuga ko Eid ari igihe cyimbitse mu by’umwuka, kibafasha kwegera Imana no kwibutsa indangagaciro z’ukwihangana, kwiyubaha no gukura mu kwemera bize muri Ramadan. Kuri bo, uyu munsi si uw’ibirori gusa, ahubwo ni ugukomeza urugendo rw’ukwemera no kwitekerezaho.
